EAR DIYOSEZE YA SHYOGWE YAHAWE MUSENYERI MUSHYA

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu  Dr. Patrice Mugenzi ari  kumwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Madamu  Kayitesi Alice bifatanyije n'Abakristo bo muri EAR-Diyoseze ya Shyogwe mu birori byo kurobanura no kwicaza mu ntebe Umwepiskopi mushya wa EAR-Diyoseze Shyogwe Rev. KABAYIZA Louis Pasteur usimbuye Nyiricyubahiro Musenyeri Dr. Kalimba Jered ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Ni ibirori kandi byitabiriwe n'Abayobozi mu nzego za Leta barimo abayobozi b'Uturere twa Muhanga, Muhango, Nyanza na Kamonyi, Abasenyeri bo muri EAR mu Rwanda, Nyiricyubahiro Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa Umwepiskopi wa Diyoseze Gatolika ya Kabgayi, inzego z'Abikorera n'Imiryango itari iya Leta, inshuti zaturutse mu bihugu bitandukanye n'abandi.

Musenyeri Dr. Laurent Mbanda, Umuyobozi w’Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, yasabye Musenyeri mushya wa Diyoseze Shyogwe kuzarangwa n’ukuri.

Ati “Muri uru rugendo rwawe, muri uyu muhamagaro uzabe umunyakuri. Ndagusaba kandi kuzagira abajyanama beza, bakwegereye, ugishe inama abakubanjirije, uzishyire mu masengesho, ariko nawe uyungurure, ufate izibereye, zihesha Imana icyubahiro, kuko rimwe na rimwe habamo izishobora kukuroha”.

Mu butumwa bwe, Minisitiri Dr. MUGENZI Patrice  yashimiye Musenyeri Kabayiza Louis Pasteur wemeye inshingano nshya zo kuyobora Diyoseze ya Shyogwe ndetse ashimira na Musenyeri Dr. Kalimba Jered ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru ku bikorwa byiza yagejeje kuri iyi Diyoseze.

Minisitiri yashimye uruhare rw’amadini n’amatorero mu gushyira mu bikorwa gahunda za Guverinoma. Yashimye uruhare rwa EAR-Diyoseze ya Shyogwe mu guteza imbere uburezi, ishoramari, ubuhinzi n’ubworozi, gufasha abatishoboye, kubaka ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda, no kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.Yabasabye gukomeza gushyira hamwe mu rwego rwo gushaka ibisubizo birambye ku bibazo bikibangamiye umuryango Nyarwanda.

Minisitiri yashoje ubutumwa bwe asaba Abayobozi b’amadini n’amatorero gushyira imbere ubumwe n’ubudaheranwa by’abanyarwanda, kwirinda inyigisho ziyobya abaturage, gukangurira abakristo kwitabira umurimo no kwirinda gusengera ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga.