GUHANGA IMIRIMO MISHYA BIKWIRIYE KUJYANA NO KWIGISHA URUBYIRUKO NO KURUKUNDISHA AKAZI
Ku itariki ya 19 Ukuboza 2024, Mu cyumba cy'inama cya Splendid Hotel habereye inama nyunguranabitekerezo ku guteza imbere ihangwa ry’imirimo mishya n'ikorwa ry'umurimo unoze. Ni inama yateguwe na Minisiteri y’abakozi ba Leta n’Umurimo ku bufatanye n'Akarere ka Muhanga
Inama yitabiriwe na Perezida w’agateganyo w’Inama Njyanama Bwana NSHIMIYIMANA Gilbert, Umuyobozi w'Akarere KAYITARE Jacqueline, abagize inama Njyanama, intumwa za Minisiteri y’abakozi ba Leta n’Umurimo, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'imirenge,abahagarariye imiryango itari iya Leta, abahagarariye urugara rw’abikorera #PSF , abahagarariye imiryango ishingiye ku myemerere n’abandi bafatanyabikorwa bagira uruhare mu guhanga imirimo.
Atangiza iyi nama, Umuyobozi w'Akarere Madamu KAYITARE Jacqueline, yavuze ko muri gahunda ya Guverinoma y'imyaka itanu (NST2), gutanga serivisi inoze, guhanga imirimo mishya no gukora umurimo unoze ari bimwe mu bikorwa by'ingenzi byashyizwe muri iyi gahunda hagamijwe kwihutisha iterambere ry'ubukungu bw'Igihugu. Umuyobozi w’Akarere yabwiye abitabiriye iyi nama ko guhanga imirimo mishya bikwiriye kujyana no kwigisha urubyiruko no kurukundisha akazi. Yashimiye abitabiriye iyi nama, asaba buri wese kuba isoko y’ibisubizo ku gihugu cyacu kugira ngo tuzagere ku iterambere Igihugu cyacu cyifuza.
Mu ijambo yavuze asoza iyi nama, Perezida w’agateganyo w’inama Njyanama Bwana NSHIMIYIMANA Gilbert yashimiye abashoramari bakorera mu karere ka Muhanga kuba barakoze imishinga ibyara inyungu kandi igaha akazi abantu benshi. Yagaragaje ko iyi mirimo yafashije abaturage kwiteza imbere. Yashimiye kandi ubuyobozi bukuru bw’Igihugu bwatanze icyerekezo ku mikoranire y’inzego zinyuranye hagamijwe guteza imbere imibereho myiza n’iterambere ry’Umuturage. Yashimiye abikorera bakomeje kugira uruhare mu guteza imbere umurimo no gutanga akazi. Yasoje asaba abitabiriye inama gukomeza gutekereza icyazana impinduka mu mirimo dukora kugira ngo irusheho kubyara inyungu no kuzamura ubukungu bw’Igihugu cyacu.