Guverineri KAYITESI Alice arasaba urubyiruko kwirinda kuba imbata y’amateka mabi batagizemo uruhare

Ku itariki ya 15 Mata 2026, ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kiyumba, habereye igikorwa cyo  kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi; aho abaturage bifatanyije na Guverineri w’intara y’Amajyepfo Madamu KAYITESI Alice, Hon.Deputé B.KALINIJABO, Perezidante wa AVEGA Agahozo ku rwego rw’Igihugu, Abagize Inama y'Umutekano itaguye y’Intara n’iy’Akarere ka Muhanga, IBUKA, Imiryango ishingiye ku myemerere n’abandi. Iki gikorwa kandi, cyabimburiwe no gushyira indabo ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kiyumba, ruruhukiyemo imibiri isaga 730.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Madamu KAYITESI Alice yihanganishije Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yavuze ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari umwanya mwiza wo gusubiza agaciro Abatutsi bishwe bazira akarengane ariko kandi tukaniyemeza ko amateka mabi yaranze Igihugu cyacu atazongera kubaho ukundi. Yongeye ko iki gikorwa kizahoraho mu rwego rwo guha agaciro abacu bazize akarengane, bakazira uko bavutse kandi nta ruhare na rumwe babigizemo.

Guverineri kandi yashimiye ingabo zari iza RPA inkotanyi zari ziyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME zahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi ndetse ashima n’uruhare bagize mu kubaka Igihugu kizira amacakubiri.

Yashimiye kandi Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ku ruhare rwabo mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda no kuba baratanze imbabazi ku babahemukiye, bakarenga ibikomere n’agahinda batewe na Jenoside bagahitamo kwiyubaka no guteza imbere Igihugu cyabo.

Guverineri yongeye gusaba abaturage kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano na yo n’imvugo zihembera urwango ahubwo bagashyira imbere ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda. By’umwihariko Guverineri KAYITESI yasabye abakiri bato gufata inshingano yo gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda no kumenya amateka y’igihugu cyabo. Yabasabye kwirinda kuba imbata y’amateka mabi batagizemo uruhare ahubwo bakarangwa n’indangaciro zo gukunda Igihugu cyabo.