GUVERINERI W’INTARA Y’AMAJYEPFO ARAKANGURIRA ABATURAGE KWIRINDA AMAKIMBIRANE YO MU MURYANGO

Ku itariki ya 11 Ugushyingo, Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Madamu KAYITESI Alice ari kumwe n'abagize Inama y'umutekano itaguye y'Akarere bifatanyije n'abaturage  mu nteko yabereye mu mu Kagari ka Nyarunyinya mu Murenge wa Cyeza.

Mu butumwa bwe, Guverineri KAYITESI yibanze ku butumwa bw’icyumweru cyahariwe umuryango mu Ntara y’Amajyepfo aho  yashishikarije  abaturage kwirinda no gukumira amakimbirane mu miryango. Guverineri yavuze ko hari impamvu eshatu zitera amakirimbirane mu muryango.

Guverineri yagize ati:”Amakimbirane menshi aturuka ku mpamvu nk’eshatu zikomeye zirimo kudasangira umutungo, ubusinzi bukabije bw’umwe cya bwa bose mu bagize umuryango ngo gucana inyuma kw’abashakanye.” Yasabye ko habaho uvufatanye bw’inzego zitandukanye kugira ngo imiryango ifitanye amakimbirane ishwe kuyasohokamo kugira ngo na bo bagire uruhare mu kubaka umuryango mwiza utanga urugero kubazawukomokaho.

Guverineri kandi yasabye abaturage kugira uruhare mu kwivana mu bukene bakoresha neza amahirwe bahabwa na Leta, kwita ku isuku n’isukura, no kugira uruhare mu kwicungira umutekano.

Yashishikarije abaturage kandi kuzitabira igikorwa cyo gufata Indangamuntu-koranabuhanga ndetse anabasaba kurushaho gukora ubuhinzi neza bakoresha inyongeramusaruro cyane cyane mu byanya byatoranyijwe hagamijwe kongera umusaruro mu bwinshi no mu bwiza.

Muri iyi nteko, abaturage bahawe umwanya uhagije wo kubaza ibibazo no gutanga ibitekerezo.