Guverineri w’Intara y’Amajyepfo arasaba Intore ziri ku rugerero kurangwa n’indangagaciro yo gukunda igihugu.

Ku itariki ya 14 Mutarama 2026, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Madamu KAYITESI Alice  ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere Madamu KAYITARE Jacqueline n’inzego z’umutekano basuye intore ziri ku rugerero rw’Inkomezabigwi XIII mu Murenge wa Nyamabuye.

Mu butumwa Guverineri yahaye urubyiruko rwitabiriye urugerero bwibanze  kuri gahunda Ndi Umunyarwanda, aho Guverineri yasobanuriye urubyiruko ibikorwa byakozwe na Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hagamijwe kwimakaza gahunda  Ndi Umunyarwanda.

Yavuze ko ibyakozwe na Leta birimo kwimakaza imibanire n’imibereho myiza y’Abanyarwanda, gushyiraho ubuyobozi bubereye abaturage, guca umuco wo kudahana himakazwa ubutabera bwunga no kuvuga ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 binyuze muri gahunda zitandukanye.

Guverineri yasabye uru rubyiruko kurangwa n’indangagaciro yo gukunda Igihugu, gukunda umurimo,  kwiyumvamo ubunyarwanda, kumenya amateka y’igihugu cyabo, kurinda no gusigasira ibyagezweho, kwimakaza umuco w’ibiganiro hagati y’ababyeyi n’abana, guhindura imyumvire, kurangwa n'imyitwarire iboneye no kugira intego.