GUVERINERI W’INTARA Y’AMAJYEPFO: GUSHIMIRA ABASORA BIBAHA IMBARAGA ZO KURUSHAHO GUSORA UKO BIKWIYE

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo yavuze ko gushimira abasora bibaha imbaraga zo kurushaho gusora uko bikwiye.

Ibi yabivuze kuri uyu wa 03 Ugushyingo 2021; mu gikorwa cyo gushimira abasora ku rwego rw'Intara y'Amajyepfo, cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: "Dufatanye kuzahura ubukungu", cyabereye muri Hoteli SPLENDID iherereye mu Karere ka Muhanga.

Ni igikorwa cyayobowe ba Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Madamu KAYITESI Alice hamwe na Komiseri Mukuru mu Kigo cy’Igihugu cy’imisoro n’amahoro, kitabirwa n’ubuyobozi bw’Uturere na PSF mu Turere twose tugize Intara y’Amajyepfo.

Komiseri Mukuru muri RRA, Guverineri w’  Intara y’Amajyepfo n’Umuyobozi wa PSF mu Ntara y’Amajyepfo

 

Mu kiganiro Komiseri Mukuru yagejeje ku bitabiriye; yabamenyesheje ko Intara y’Amajyepfo yinjije mu isanduku ya Leta miliyari 44.5 Frw mu gihe yari yahawe intego yo kwinjiza miliyari 43.3 Frw bivuze ko intego yagezweho ku kigero cya 102.9% kuko harenzeho miliyari 1.3 Frw.

Abacuruzi bahembwe bari mu byiciro bitandukanye kuko hari abato batari bafata EBM ariko bari kugenda bitwara neza mu gutanga umusoro ku nyungu. Muri icyo cyiciro mu Ntara y’Amajyepfo hazatangwa imashini za EBM hafi 800, ariko abazihawe ni barindwi bahagarariye abandi.

Hahembwe kandi abasora bahize abandi barangajwe imbere na sosiyete itunganya ingufu z’umuriro ukomoka kuri nyiramugengeri mu Karere ka Gisagara, rwinjije miliyari 2.6 Frw, Sodetraco icuruza ibinyobwa bya Bralirwa mu Karere ka Nyamagabe, uruganda rwa Janiya Investment rukora imyenda mu Karere ka Muhanga, Rwanda Charity Eye Hospital mu Karere ka Kamonyi, Mata Tea campany mu Karere ka Nyaruguru, Eglise Adventist Central du Rwanda mu Karere ka Huye, Nyanza Alpha supply Food Campany mu Karere ka Nyanza na Gafunzo Agro Processing Center yo mu Karere ka Ruhango.

Muri iki gikorwa kandi; hashimiwe Indashyikirwa mu Ntara mu bakoresheje ikoranabuhanga rya EBM mu gutanga no kwaka inyemezabwishyu, harimo umuguzi watse inyemezabwishyu ya EBM, Mukarutesi Joyeuse n’umucuruzi watanze fagitire ari we Lumina Kabgayi Ltd yo mu Karere ka Muhanga.

Komiseri Mukuru muri RRA ageza igihembo kuwuhagarariye uruganda rwa Shapoorji Pallonji and Company private itunganya umuriro ukomoka kuri nyiramugengeri

 

Mu ijambo rye; Guverineri w’Intara y’Amajyepfo yavuze ko gushimira abasora bibaha imbaraga zo kurushaho gusora uko bikwiye. Ati “Uyu ni umwanya mwiza turushaho kuzirikana akamaro k’umusoro mu iterambere ry’Igihugu cyacu no gushishikariza Abanyarwanda kwiteza imbere. Ibyo bigaha umwanya abasora mu kugira uruhare mu guteza imbere igihugu. Ndashimira abasora bose babaye indashyikirwa muri uyu mwaka mu gutanga imisoro.”

Iki gikorwa cyo gushimira abasora, ejo hashize kuwa 02 Ugushyingo 2021 cyabereye mu Ntara y’Amajyaruguru, ejo kuwa 04 Ugushyingo 2021, kizakomereza mu Ntara y’Iburengerazuba, ku wa Gatanu, tariki ya 5 Ugushyingo 2021 gisozwe n’ibirori bizabera i Kigali mu Intare Arena tariki ya 19 Ugushyingo 2021.

 

Yanditswe na:

UWINGABIRE Dieudonné (Ag.PRO)