GUVERINERI W’INTARA Y’AMAJYEPFO YASUYE ABATURAGE B’UMURENGE WA NYARUSANGE
Ku itariki ya 29 Nyakanga, Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Madamu KAYITESI Alice ari kumwe n'abagize Inama y'Umutekano itaguye y’Intara y’Amajyepfo na Komite Nyobozi y’Akarere ka Muhanga bitabiriye inteko y’abaturage yabereye mu Kagari ka Ngaru mu Murenge wa Nyarusange.
Mu butumwa bwe, Guverineri KAYITESI yibukije abaturage ko ku munsi wa kabiri nyuma ya saa Sita ari umunsi wahariwe inteko z’abaturage, aho abayobozi bahura n’abaturage bakungurana ibitekerezo ku iterambere n’imibereho myiza yabo ndetse bagakemura n’ibibazo by’abaturage. Guverineri yasabaye abatuye Umurenge wa Nyarusange ucukurwamo amabuye y’agaciro kwirinda gucukura mu buryo bunyuranyije n’amategeko, yabibukije ko igishoro cya mbere ari ubuzima ko bityo badakwiriye gukora ubucukuzi bugira ingaruka mbi ku buzima bwabo zirimo n’urupfu.
Yagize ati: ”Ntidukwiriye gutwarwa n’inyungu z’akanya gato cyangwa ibindi byose bidushuka, kuko akenshi n’abakora ubu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro nta nyungu mukuramo nkabo muyagurishaho.”
Guverineri Kayitesi kandi yasabye abaturage kugira uruhare mu bikorwa bituma umuturage ahora ku isonga. Yavuze ko kuba umutarege ari ku isonga atari ukuba yahawe serivisi nziza n’Umuyobozi w’umudugudu cyangwa kuba yasanze Akagari gakinguye bakamwakira.
Guverineri yagize ati|:” Umuturage ku isonga ni umuturage wariye, wizeye ko n’ejo azarya, n’iyo impeshyi yamara amezi atatu abana batazicwa n’inzara, kandi ko n’abana nibarwara bazivuza, ariko bakaniga kandi bakiga neza.”
Guverineri yavuze ko kugira ngo ibi bigerweho bisaba ubufatanye bwa Leta n’abaturage. Yavuze ko iterambere ry’umuturage rigomba kumuheraho, aho yabasabye kwitabira umurimo, kugira umuhate, gukorera hamwe nk’umuryango, gutoza abana umurimo no gushyira mu bikorwa gahunda zose Leta iba yashyizeho mu rwego rwo gufasha abaturage kwiteza imbere.
Abaturage bitabiriye inteko kandi basabwe kugira uruhare mu kwicungira umutekano, kwirinda amakimbirane yo mu muryango, gukoresha neza ubutaka, guhinga bakihaza mu biribwa ndetse bagasagurira amasoko; gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza wa 2025-2026; gufasha urubyiruko kwitabira gahunda bagenewe muri iki gihe cy’ibiruhuko no kwita ku isuku.