GUVERINERI YASABYE ABIKORERA KUGIRA UMUCO W’ISUKU AHO BAKORERA NO MU BYO BAKORA

Guverineri KAYITESI Alice ati: "Turangije gukora isuku nibyo, ariko si ngombwa ko mutegereza ubuyobozi ngo muyikore, ahubwo mukwiye kugira umuco w’isuku aho mukorera no mu byo mukora ".

Ibi Guverineri yabibwiye abikorera kuri uyu wa kabiri, tariki ya 17 Gicurasi 2022 ubwo we hamwe n’Umuyobozi w’Akarere Madamu KAYITARE Jacqueline bari bifatanyije n’abakorera ubucuruzi mu Mujyi wa Muhanga mu gitondo cy’isuku, aho basukuye Santere y’ubucuruzi ya Kivoka.

Nyuma yo gukora isuku, Guverineri KAYITESI Alice yagiranye ikiganiro n'abikorera, abashimira ko bitabiriye ndetse anabashimira ko nibura mu Kivoka hasigaye hasa neza hari isuku ugereranyije n’uko hahoze, ndetse anaboneraho kubasaba gukomeza kugira umuco w'isuku aho bakorera ndetse no mu byo bakora cyangwa muri serivisi z’ubucuruzi batanga.

Asoza iki kiganiro, yabashishikarije kwitabira gahunda za Leta zitandukanye, harimo no kwishyura Mituweli 2022-20233, ndetse anaboneraho kubibutsa ko mu Rwanda hagiye kubera Inama ya 26 y’Abakuru b’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, izwi nka CHOGM (The Commonwealth Heads of Government Meeting), izatangira ku wa 21 Kamena uyu mwaka, abasaba kuzagira uruhare mu migendekere myiza yayo.

Nk’uko bisanzwe buri wa kabiri kandi; Igitondo cy’isuku cyakozwe no mu yindi Mirenge yose 12 igize Akarere ka Muhanga.

Yanditswe na:

UWINGABIRE Dieudonné (Ag.PRO)

 

ANDI MAFOTO