GUVERINERI YIFATANYIJE N’ABATURAGE BO MU MURENGE WA SHYOGWE MU GIKORWA CYO KUBAGARA NO GUTERA IFUMBIRE MU BIGORI
Ku itariki ya 06 Ugushyingo 2023, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Madamu Alice KAYITESI ari kumwe n'ubuyobozi w'Akarere n'inzego z'umutekano bifatanyije n'abahinzi bo muri Koperative IABM mu gikorwa cyo kubagara no gutera ifumbire mu bigori bihinze ku butaka buhuje bungana na hegitari 90. Ifumbire mvaruganda yo mu bwoko bwa DAP yatewe mu bigori yatanzwe na Leta yunganiwe 100% mu rwego rwo gufasha abahinzi kuzamura umusaruro muri iki gihembwe cy'ihinga cya 2024A.
Mu butumwa yagejeje ku baturage nyuma y’igikorwa cyo gutera ifumbire, Guverineri yabanje gushimira Umukuru w’Igihugu wahaye abahinzi ifumbire ku buntu mu rwego rwo kubafasha kubona umusaruro uhagije. Yavuze ko buri muhinzi wese azabona ifumbire, abasaba kuyikoresha neza birinda kuyishyira ku bihingwa itagenewe cyangwa kuyigurisha.
Guverineri Kayitesi yasabye abahinzi kwitabira imiganda yo kuyitera, buri site igaterwa ikarangira. Yagaragaje ko iki gikorwa gisaba uruhare rwa buri wese, kugira ngo amahirwe Igihugu cyahaye abahinzi batazayapfusha ubusa kandi bakanitegura uko umusaruro uzaboneka wazafatwa neza ntiwangirike.
Mu gusoza ubutumwa bwe, Guverineri yagarutse kuri gahunda za Leta zitandukanye, asaba abaturage kwitabira guhinga ubutaka bwose budahinze, gutanga ubwisungane mu kwivuza ku gihe, kwizigamira muri Ejo Heza, gushyira abana bose bagejeje igihe cyo kwiga mu mashuri, kwirinda amakimbirane mu miryango no kwita ku isuku.