H. E HAILEMARIAM DESALEGN YASUYE AHARI KUBAKWA URUGANDA RWA SIMA ‘’ANJIA PREFABRICATED CONSTRUCTION RWANDA’’

Kuri uyu wa 11/02/2023, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Bwana BIZIMANA Eric yakiriye uwahoze ari Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia H.E Hailemariam Desalegn na Madamu we basuye ahari kubakwa uruganda rukora Sima rwa Anjia Prefabricated Construction Rwanda mu cyanya cy'inganda cy'Akarere ka Muhanga hagamijwe kureba aho imirimo yo kurwubaka igeze.

 

Uru ruganda ruherereye mu cyanya cy'inganda kiri mu Murenge wa Nyamabuye, Akagari ka Gahogo, Umudugudu wa Gihuma. Biteganyijwe ko uru ruganda ruzuzura muri uyu mwaka wa 2023 aho ruzatwara ingengo y’imari isaga Miliyoni ijana z’Amadolari y’Amanyamerika, rukazajya rukora Toni ibihumbi magana atatu (300,000T) za sima ku munsi ndetse rukazaha akazi abantu basaga igihumbi na magana abiri (1200) harimo Abanyarwanda igihumbi(1000) ndetse n’Abashinwa magana (200).

 

Nyuma yo kwerekwa ibice bitandukanye by’uru ruganda bigaragaza aho imirimo y’uruganda igeze Nyakubahwa Hailemariam Desalegn waherukaga gusura uru ruganda muri Nzeri 2022, yishimiye aho imirimo yo kubaka uruganda igeze ndetse yizeza ubuyobozi bw’uru ruganda ko hazakorwa ubuvugizi ku girango  zimwe mu mbogamizi zihari zishakirwe umuti bityo n’uruganda ruzabone uko rutangira gukora mu minsi ya vuba .

Usibye uru ruganda rwa Sima rwa Anjia Prefabricated Construction Rwanda rwenda gusoza imirimo yo kubakwa, mu Karere ka Muhanga hari n’izindi nganda zigiye kubakwa mu minsi iri imbere.

Bwana BIZIMANA Eric avuga ko mu Kerere ka Muhanga hari imishinga myinshi igiye gutangira kandi ifitiye abaturage akamaro kuko ngo izatanga akazi ku baturage benshi. Muri iyo mishanga harimo Hotel ihuriweho n’uturere twa Muhanga,Ruhango ndetse na Kamonyi ndetse hakaba na Sitade izaba iri ku rwego mpuzamahanga izubakwa mu Murenge wa Shyogwe.

 

Yanditse na:

NDATEBA Valens PRMCO