HASOJWE UMWIHERERO W’INAMA NJYANAMA Y’AKARERE N’ABAFATANYABIKORWA

Ku itariki ya 24 Kanama 2025, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere Bwana NSHIMIYIMANA Gilbert yasoje umwiherero w’iminsi 2 w'Abagize Inama Njyanama y’Akarere n’Abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere.

Muri iki gikorwa hanashimiwe Abafatanyabikorwa b’Akarere, Abayobozi b’Amashami n’Abanyamabanga Nshingabikorwa b’Imirenge ku ruhare rwabo mu kwesa imihigo y’umwaka w’ingengo y’imari 2024-2025.

Abahawe ibihembo biyemeje ko bazakomeza gukora cyane ngo bahore bahiga abandi, kandi n’aho byagaragaye ko bari inyuma biyemeza gukosora ibitaragenze neza ngo bagere ku ntera y’abandi.

Iki gikorwa cyasojwe no gusinya imihigo y’umwaka wa 2025/2026 hagati y’Ubuyobozi bw’Akarere, Abanyamabanga Nshingabikorwa b’Imirenge n’Inama y’Igihugu y’urubyiruko ku rwego rw’Akarere.

Mu butumwa bwe, Perezida w’Inama Njyanama  Bwana NSHIMIYIMANA Gilbert yasabye abayobozi gukorera hamwe, kunoza uburyo bwo guhererekanya amakuru no gukurikirana uko amakuru yatanzwe agera ku bo agenewe.

Perezida w’Inama Njyanama yagize ati "Gutanga ubutumwa butabusanya no gukurikirana bizatuma abayobozi barushaho gukorana neza, gukurikirana uko amakuru yatanzwe agenda ashyirwa mu bikorwa, kandi hagasuzumwa uko ubwo butumwa bwatanzwe, nibyo bizatuma kujya mu ngamba bigerwaho neza".