HATANGIJWE ICYUMWERU CYAHARIWE IBIKORWA BY’UBUZIMA.
Ku itariki ya 17 Ukuboza 2024 mu Kigo Nderabuzima cya Kabgayi, Umuyobozi w’Akarere Madamu KAYITARE Jacqueline ari kumwe n’abafatanyabikorwa b’Akarere batangije icyumweru cy’ubuzima cyari gifite insanganyamatsiko igira iti“Umwana wanjye, ishema ryanjye”
Mu butumwa yagejeje ku baturage, Umuyobozi w’Akarere yasabye ababyeyi batwite kujya bipimisha ndetse abibutsa kwitabira na gahunda yo kuboneza urubyaro. Yakanguriye kandi ababyeyi konsa abana mu gihe cy’iminsi igihumbi.
Yasabye ababyeyi kurwanya imirire mibi mu bana, kwita ku mbonezamikurire y’abana bato ndetse ashishikariza abaturage kwisuzumisha indwara zitandura ku bagabo bafite imyaka 40 kuzamura n’abagore bafite imyaka 35 kuzamura.
Umuyobozi w’Akarere yasabye ababyeyi kwita ku burere bw’abana baje mu biruhuko ndetse abasaba gusigasira imibanire myiza mu bagize umuryango kuko bigira ingaruka nziza ku bana.
Muri iki cyumweru cyahariwe ibikorwa by’ubuzima, ibigo by’ubuvuzi byatanze serivisi zinyuranye zirimo ubukangurambaga ku konsa umwana neza mu gihe cy’iminsi igihumbi ya mbere y’ubuzima no kurwanya imirire mibi mu bana, kuboneza urubyaro no gutanga uburyo bwo kuboneza urubyaro, gupima indwara zitandura ku bagabo bafite imyaka 40 kuzamura n’abagore bafite imyaka 35 kuzamura, kwipimisha inda inshuro umunani ku bagore batwite, ubukangurambaga ku kwitabira ingo mbonezamikurire y’abana bato.
Kuri uyu munsi wo gutangiza icyumweru cyahariwe ibikorwa by’ubuzima abana bahawe amata ndetse ababyeyi bahabwa shisha kibondo.