HATANGIJWE ICYUMWERU CYAHARIWE IBIKORWA BY’UMUJYANAMA MU KARERE KA MUHANGA
Kuwa mbere tariki ya 21 Werurwe 2022; mu cyumba cy'inama cy'Akarere; Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere Bwana NSHIMIYIMANA Octave yatangije ku mugaragaro icyumweru cyahariwe ibikorwa by'Umujyanama mu Karere ka Muhanga; aho ku matariki ya 21-23 Werurwe 2022 Abajyanama bazasura Imirenge yose hagamijwe kurushaho kwegera abaturage, kumenya no gusuzuma ibibazo by’ingutu byugarije abaturage, gusura imishinga n’ibikorwa by’iterambere bitandukanye harimo n’ibiri mu mihigo y’Akarere 2021-2022. Nyuma yo gutangiza ku mugaragaro icyumweru cyahariwe ibikorwa by'umujyanama; abajyanama bagabanyije mu matsinda ane; basuye imishinga n'ibikorwa by'iterambere mu Mirenge ya Nyamabuye, Shyogwe, Muhanga na Mushishiro.
Itsinda riyobowe na Perezida w’Inama Njyanama ryasuye uruganda rukora amasafuriya mu cyanya cy’inganda cya Muhaga
Nyuma yo gusura imishinga n'ibikorwa; muri buri Murenge mu yavuzwe haruguru; Abajyanama bakoranye inama n’abayobozi b’inzego z’ibanze hamwe n’abahagarariye ibyiciro bitandukanye; aho baganiriye ku ngingo zitandukanye zirimo kwitabira no kugira uruhare muri gahunda za Leta zitandukanye, ishyirwamubikorwa ry'imihigo 2021-2022 n’ibibazo by'ingutu biri mu Murenge bikeneye ubuvugizi.
Mu Murenge wa Mushishiro, icyumweru cyahariwe ibikorwa by’Umujyanama cyahujwe n’uruzinduko rw’Abadepite bari babasuye
Abahagarariye ibyiciro bitandukanye mu Murenge wa Muhanga bitabiriye ikiganiro n’Abajyanama
Bashimye imishinga n'ibikorwa basuye, ndetse banatanga inama zitandukanye zo kurushaho kunoza ibyo basanze bitanoze neza, hashingiwe ku mwihariko wa buri mushinga/gikorwa, ndetse n’inama zo kubisigasira neza. Biteganyijwe ko nyuma yo gusoza icyumweru cyahariwe ibikorwa by’Umujyanama, buri tsinda rizahuza raporo y'ibyavuye mu gusura Imirenge, rikaayishyikirize inzego bireba kugira ngo imyanzuro yafashwe izashyirwe mu bikorwa mu gihe cya vuba bifashe no kwihutisha imihigo y'Akarere.
AMWE MU MAFOTO Y’UMUNSI WA MBERE W’ICYUMWERU CYAHARIWE IBIKORWA BY’UMUJYANAMA
Yanditswe na:
UWINGABIRE Dieudonné (Ag.PRO)