HATANGIJWE ICYUMWERU CYAHARIWE UBURYO BW’UBWUMVIKANE BUSHINGIYE KU KWEMERA ICYAHA BUKORERWA MU MAGORORERO

Ku itariki ya 26 Mutarama 2026, Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Bwana Alphonse HITIYAREMYE yatangije icyumweru cyahariwe uburyo bw’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha bukorerwa mu magororero hagati y’ababuranyi n’Ubushinjacyaha (Plea bargaining.)

Ni igikorwa cyabereye mu Igororero rya Muhanga kikaba cyaritabiriwe n'Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, Abagize Inama y'Umutekano itaguye y’Akarere ka Muhanga n'abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.

Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenge yavuze ko ubu buryo bukoreshwa igihe uregwa yemera icyaha yakoze n’Ubushinjacyaha bukemera kumugabanyiriza umubare w’ibyaha akurikiranwaho cyangwa bukamwemerera kutamusabira igihano gisumba ibindi mu biteganyirijwe icyaha yakoze. Yavuze ko ubu buryo bufasha kunoza ireme ry’ubutabera mpanabyaha, kwihutisha imanza, kugabanya ibirarane mu nkiko no kugabanya ubucucike mu magororero. Yavuze kandi ko ubu buryo butagamije gusa guhana, ahubwo bugamije no gusana umubano wangiritse, kugarura icyizere cyatakaye, gusana ibyabangijwe, kugabanyirizwa ibihano mu buryo buteganywa n’amategeko no no kongera kwiyubakira icyizere mu muryango Nyarwanda.

Yavuze ko Ubutegetsi bw’Ubucamanza bufite icyifuzo n’umuhigo ko iki gikorwa cyaba ngarukakwezi, kugira ngo abagororwa bose bahabwe amahirwe angana yo gusobanurirwa ubu buryo no kubukoresha mu nyungu zabo n’izabo bakoreye ibyaha. Ibi bikazatuma imanza zirushaho kwihuta, imibanire hagati y’uwakoze icyaha n’uwagikorewe ikongera kuba myiza, bityo bigire uruhare mu gusana umuryango nyarwanda.

Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenge yabwiye Abagororwa ko ubu buryo ari amahirwe akomeye kuri bo. Yabashsihikarije kwemera icyaha ku bushake, kwiyemeza guhinduka, no gutangira urugendo rushya rushingiye ku kuri no ku kubaha amategeko.