HATANGIJWE UKWEZI KWAHARIWE IMIYOBORERE MYIZA MU KARERE KA MUHANGA
Kuri uyu wa 02 Nzeli 2022, mu Karere ka Muhanga hatangijwe ukwezi kwahariwe Imiyoborere myiza, gufite insanganyamatsiko igira iti: "Umuturage ku isonga, Isôoko y'imibereho myiza n'iterambere rirambye", aho biteganyijwe ko kuva uyu munsi kugeza kuwa 02 Ukwakira 2022, abayobozi b'Akarere bazajya bamanuka mu Mirenge, bakaganira n'abaturage kuri gahunda za Leta zitandukanye ndetse bakanabakemurira ibibazo.
V/Mayor ED Bwana BIZIMANA Eric atangiza ukwezi kw’Imiyoborere myiza mu Murenge wa Shyogwe
Gahunda z’ukwezi kwahariwe Imiyoborere myiza, zatangirijwe mu Murenge wa Shyogwe aho Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu Bwana BIZIMANA Eric yasuye abaturage akabaganiriza kuri gahunda za Leta zitandukanye zigamije iterambere ry'ubukungu n'imibereho myiza yabo ndetse akabaha n’umwanya wo kubaza ibibazo bitandukanye bafite kugira ngo bikemurwe cyangwa se bihabwe umurongo.
Abaturage bahawe umwanya babaza ibibazo bitandukanye
Mu kiganiro uyu muyobozi yaduhaye, yadusobanuriye ko Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwateguye iki gikorwa hagamijwe kurushaho kwegera abaturage, kubakemurira ibibazo no kuganira nabo kuri gahunda za Leta zitandukanye. Asobanura ko intego zihariye z'uku kwezi ari ugukora ubukangurambaga kuri gahunda za Leta zigenewe abaturage, kwakira no gukemura ibibazo by’abaturage, kuganira ku irangizwa z’imanza, gukemura ibibazo by’akarengane na ruswa, gukora ubukangurambaga bugamije gukumira amakimbirane yo mu miryango ndetse no gusobanurira abaturage imihigo y’Akarere.
Biteganyijwe ko muri uku kwezi, abayobozi bazazenguruka Imirenge yose bakira kandi bakanakemura ibibazo by’abaturage. Aho uku kwezi kwatangirijwe mu Murenge wa Shyogwe, hakiriwe ibibazo mirongo itatu n’umunani (38), cumi n’umunani (18) muri byo birakemurwa naho ibindi makumyabiri (20) bihabwa umurongo wo kubikemura.
I Shyogwe, abaturage bitabiriye ari benshi
Yanditswe na:
UWINGABIRE Dieudonné (Ag.PRO)