HATANGIJWE UKWEZI KWAHARIWE URUHARE RW’UMUTURAGE MU IGENAMIGAMBI
Ku itariki ya 14 Ukwakira 2025, mu Tugari twose aateranye Inteko z'abaturage zahujwe n'ibikorwa by'ukwezi kwahariwe uruhare rw'abaturage mu igenamigambi. Umuyobozi w'Akarere Madamu KAYITARE Jacqueline yifatanyije n'abaturage bo mu Kagari ka Ruhango mu Murenge wa Rongi.
Muri gahunda y’ukwezi kwahariwe uruhare rw’umuturage mu igenamigambi, Umuyobozi w'Akarere yagejeje ku baturage ibikubiye muri gahunda y'iterambere ry'Akarere ry'imyaka itanu (DDS 2024-2029) mu nkingi y'ubukungu, imibereho myiza y'abaturage n'imiyoborere myiza.
Yagaragarije kandi abaturage uko ibyifuzo batanze mu igenamigambi ry'Akarere mu gihe cy'imyaka itatu ishize byashyizwe mu bikorwa ndetse abaturage batanga ibyifuzo bizashingirwaho mu igenamigambi ry'Akarere ry'Umwaka wa 2026-2027.
Umuyobozi w'Akarere yasoje asaba abaturage kwita ku isuku,kwita ku burezi bw'abana no kugira uruhare muri gahunda y'abanyeshuri yo gufatira ifunguro ku ishuri, kwirinda amakimbirane yo mu muryango no kwitabira gahunda yo guhinga ibyanya byateganyijwe (FOBASI) hagamijwe kuzamura umusaruro ukomoka ku buhinzi.