HATASHYWE ICUMBI RYA MWARIMU RIFITE AGACIRO GASAGA MILIYONI IJANA KU MUNSI WO KWIBOHORA 29 WABEREYE MU MURENGE WA RONGI
Kuri uyu wa 04 Nyakanga 2023 mu Midugudu yose igize Akarere ka Muhanga habereye ibirori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 29 yo kwibohora ku nsanganyamatsiko yagiraga iti: "Kwibohora, isoko yo kwigira".
Ku rwego rw'Akarere ibi birori byabereye mu Mudugudu wa Rukoma, Akagari ka Ruhango mu Murenge wa Rongi byitabirwa na na Hon.Depite Barthelemy KALINIJABO, Hon. Depite UWANYIRIGIRA Marie Florence, Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere bwana Nshyimiyimana Octave, bamwe mu bagize Komite Nyobozi y'Akarere, Abahagarariye inzego z'umutekano mu Karere ka Muhanga n'abaturage.
Kimwe no mu yindi Midugudu yose, ibi birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 29 yo Kwibohora, byaranzwe no gutaha ku mugaragaro bimwe mu bikorwa by'iterambere byagezweho mu 2022-2023.
Ku rwego rw'Akarere, ibirori byabanjirijwe no gutaha ku mugaragaro icumbi rya mwarimu rifite agaciro k'amafaranga asaga Miliyoni ijana y'U Rwanda (100,000,000Rwf) ryubatswe kuri Groupe Scolaire Horezo mu Mudugudu w'ikitegererezo wa Horezo watujwemo abatishoboye na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika mu mwaka wa 2018.
Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga KAYITARE Jacqueline mu ijambo rye ry'ikaze yashimiye anifuriza umunsi mwiza abitabiriye ibirori by'uyu munsi mukuru wo kwibohora ku nshuro ya 29, abasaba kubungabunga ibikorwa remezo byubatswe aho batuye n'aho bakorera ndetse avuga ko umunsi wo kwibohora bivuze ko ubuzima bw'Abanyarwanda buhinduka, bukagira aho buva, bukagira ikindi cyerekezo gishya, kigamije iterambere Igihugu cyifuza".