HATASHYWE IKIRARO CYO MU KIRERE GIHUZA AKARERE KA MUHANGA NA RUHANGO
Ku itariki ya 31 Nyakanga 2025, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushizwe iterambere ry’ubukungu Bwana BIZIMANA Eric yifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Shyogwe mu birori byo gutaha ku mugaragaro ikiraro cyo mu kirere gihuza Akarere ka Muhanga n'Akarere ka Ruhango.
Ni ikiraro cyasanwe ku bufatanye bw’Akarere na B2P (Bridges to Prosperity) gifite uburebure bwa 65 gihuza Umurenge wa Shyogwe muri Muhanga n'Umurenge wa Byimana w'Akarere ka Ruhango. Abaturage bashimiye Leta ku bikorwaremezo ikomeje kubegereza. Bagaragaje ko iki kiraro kigiye kubafasha mu buhahirane.
Maniraruta Naphtal, umuturage wo mu Murenge wa Shyogwe yavuze ko iki kiraro cyari gikenewe cyane.
Yagize ati:”Ndashima ko iyo umuturage avuze ijwi rye ryumvikana, ndi umutangabuhamya, Visi Meya arabizi ko nabajije ikibazo mu kwezi kwa Gatanu ubwo yari yadusuye mu nteko y’abaturage, ngaragaza ko dukeneye ikiraro cyiza kiduhuza n’abaturanyi bacu bo mu Karere ka Ruhango, none dore nyuma y’amezi make ataranga abiri mutwubakiye ikiraro cyiza kandi gikomeye. Mwarakoze cyane kandi tubijeje kuzagifata neza.”
Mu butumwa bwe, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu Bwana Bizimana Eric yavuze ko iki kiraro kigiye gufasha mu migenderanire hagati y’abaturage b’Akarere ka Muhanga na Ruhango. By’umwihariko yavuze iki kiraro kizafasha abaturage bagana isoko ryo mu Kinini ndetse n’Ikigo Nderabuzima cya Shyogwe mu Karere ka Muhanga. Yagaragaje kandi ko iki kirarokizafasha abacuruzi bava mu mirenge y’Akarere ka Ruhango baje kurangura mu Mujyi wa Muhanga.
Yasabye abaturage gufata neza iki kiraro n'ibindi bikorwaremezo bitandukanye begerezwa n'Ubuyobozi ndetse ashimira n’abafatanyabikorwa bo muri B2P bagize uruhare mu kubaka iki kiraro.