HATERANYE INAMA YA KOMITE MPUZABIKORWA Y’AKARERE KA MUHANGA

Kuri uyu wa 24 Kamena 2022, mu cyumba mberabyombi cya GAHOGO Adventist Academy, hateraniye inama ya Komite mpuzabikorwa y’Akarere ka Muhanga. Nk’uko biteganywa n’itegeko, iyi nama yitabiriwe n’abagize Komite Nyobozi y’Akarere, Abayobozi b’Amashami mu Karere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari, Abakuru b’Imidugudu 331 igize Akarere ka Muhanga ndetse n’abahagarariye inzego z’umutekano zikorera mu Karere.

Muri iyi nama, barebeye hamwe ishyirwamubikorwa rya gahunda za Leta zitandukanye, gahunda z'iterambere ry'Akarere, uruhare rwa buri rwese mu kuzishyira mu bikorwa, inzitizi zihari ndetse n'ingamba zo kuzihutisha.

Atangiza iyi nama ; Umuyobozi w’Akarere yibukije abayitabiriye ko ari umwanya mwiza wo kwicara hamwe, bakaganira ku buzima bw'Akarere, uko buri wese yashyize mu bikorwa ishingano ze, aho Akarere kavuye muri rusange, aho kageze ndetse n'aho kagana. Yanaboneyeho kubasaba kongera imbaraga mu guharanira guhindura imibereho y'abaturage no kwihutisha ibikorwa kugira ngo gahunda y'Igihugu y'imyaka 7 yo kwihutisha iterambere (NST1) igerweho vuba.

Nyuma y'ibiganiro n'impanuro byatanzwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye, hanatanzwe ikiganiro hifashishijwe uburyo bwa Pannel, ku ngamba zo gusohoka mu bibazo byagaragajwe, ndetse n'izo kwihutisha iterambere ry'umuturage, kiyoborwa n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza Bwana MUGABO Gilbert. Iyi Pannel ikaba yari ihuriweho n'Umukuru w'Umudugudu (1), Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge (1) n’uw'Akagari (1) bayoboye Amafasi ari imbere mu kwishyura Mituweli 2022-2023 no mu bindi bipimo mu nkingi zose ndetse n'Umuyobozi w'Ishami ry'Imiyoborere myiza mu Karere.

Mu gusoza iyi nama, Umuyobozi w’Akarere yasinyanye amasezerano y'impinduka n'Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge, aho biyemeje kwihutisha ishyirwamubikorwa rya gahunda za Leta zose zigenewe abaturage ndetse no kuzabazwa inshingano mu gihe bitagezweho. Yanaboneyeho kwibutsa Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Utugari n'Abakuru b'Imidugudu ko amasezerano bayasinyanye n'Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge mu izina ryabo, bityo ko bagomba kuyashyira mu bikorwa, baharanira iterambere ry'ubukungu n'imibereho myiza y'abaturage

Yanditswe na:

UWINGABIRE Dieudonné (Ag.PRO)