HATERANYE INAMA YA KOMITE MPUZABIKORWA Y’AKARERE KA MUHANGA

Ku itariki ya 24 Ukwakira 2025, mu cyumba cy'inama cya Hotel Saint Kabgayi, hateraniye inama ya Komite Mpuzabikorwa y’Akarere, yitabiriwe n’Abayobozi kuva ku rwego rw'Umudugudu kugeza ku rwego rw’Akarere, Inzego z'Umutekano, ibyiciro byihariye ndetse n’abafatanyabikorwa.

Mu ijambo ry’ikaze; Umuyobozi w’Akarere Madamu KAYITARE Jacqueline yibukije abitabiriye inama mpuzabikorwa ko igenwa n’itegeko, abereka ishusho y’uko Akarere gahagaze, ndetse abibutsa ko ari umwanya mwiza wo kwisuzuma no kuganira ku nshingano, imbogamizi zihari n’uburyo zakemuka hagamijwe kurushaho gushyira umuturage ku isonga.

Umuyobozi w’Akarere yavuze ko iyi nama ibaye nyuma y’umwaka umwe hatangiye  gahunda ya 2 y’Igihugu yo kwihutisha Iterambere (NST2) ndetse kandi ibaye mu  ntangiriro z’umwaka w’imihigo wa 2025-2026.

Muri iyi nama hatanzwe ikiganiro ku ruhare rw’Umuyobozi mu ishyirwamubikorwa rya gahunda ya 2 y’Igihugu yo kwihutisha iterambere (NST 2) hagamijwe gushyira Umuturage ku isonga”

Mu butumwa bwe, Perezida w’Inama Njyanama y'Akarere yashimye abatanze ibiganiro n’ibitekerezo ku ishyirwamubikorwa rya gahunda za Leta, inzitizi zihari n’uburyo zakemuka, uko imikorere y’inzego z’ibanze yarushaho kuba myiza hagamijwe gutanga serivisi zinoze n’uruhare rw’umuyobozi mu ishyirwamubikorwa rya #NST2 hagamijwe gushyira umuturage ku isonga.

Perezida w’Inama Njyanama yashimye ubwitange bw’abagize Komite Mpuzabikorwa y’Akarere ka Muhanga.

Yagize ati:”Ndabashimira ku bwitange bwanyu mu mirimo yanyu ya buri munsi mugamije gushaka iterambere ry’imibereho myiza y’Abaturage. Ibikorwa mukora bitanga umusaruro ugaragarira mu bipimo by’ubukangurambaga”.

Perezida w’Inama Njyanama yavuze ko mu bushakashatsi bwakozwe (EICV7), Akarere ka Muhanga kaje ku mwanya wa 6 mu Gihugu mu turere twagabanyije ubukene, na ho mu bushakashatsi bwakozwe na RGB (CRC2025) Akarere kakaba karaje  ku mwanya wa 5 mu Gihugu mu gutanga serivisi zinoze. Akarere kandi kahawe ibihembo by'indashyikirwa ku rwego rw'Intara y'Amajyepfo kuko kaje ku isonga muri gahunda zitandukanye ziteza imbere ubukungu n'imibereho myiza y'abaturage.

Yasoje ubutumwa bwe, asaba abitabiriye inama gukomeze gukora ibishoboka byose kugira ngo umuturage ahore ku isonga, gukomeze kwita ku mutekano w’abaturage, gushyira imbaraga mu ishyirwamubikorwa ry’mihigo y’Akarere. Ibi byose kandi bigakorwa hashingiwe ku cyerekezo cy’Igihugu.

Muri iyi nama kandi Ubuyobozi bw’Akarere bwashimiye Abakuru b'Imidugudu babaye indashyikirwa  ku rwego rwa buri Murenge mu bipimo by'ubukangurambaga (Mobilisation).