HEMEJWE INGENGO Y’IMARI Y’AKARERE Y’UMWAKA WA 2023-2024

Kuri uyu wa 28 Kamena 2023, mu cyumba cy'inama cy'Akarere, hateraniye inama idasanzwe y'Inama Njyanama y'Akarere, iyoborwa na Perezida wayo Bwana NSHIMIYIMANA Octave hagamijwe kurebera hamwe ingingo zitandukanye zirimo no kwemeza ingengo y'imari y'Akarere y'umwaka wa 2023-2024 ndetse n'ibipimo by'imisoro bizakoreshwa muri uwo mwaka.

Nyuma yo kungurana ibitekerezo, Abagize Inama Njyanama y'Akarere bemeje ingengo y'imari y'Akarere y'umwaka wa 2023-2024 ingana na 32,846,940,227 Frw aho yiyongereyeho 2% ugereranyije n’ingengo y’imari yakoreshejwe mu mwaka wa 2022-2023 yanganaga na 32,196,940,227 Frw.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga bwana NSHIMIYIMANA Octave avugako ingengo y’imari y’amafaranga yari yemejwe umwaka wa 2022-2023 basanze yarakoreshejwe neza. Yanavuze kandi ko hari ibikorwa by’umushinga w’ubuhinzi bw’amaterasi y’indinganire uzaha akazi abaturage benshi muri iyi ngengo y’imari y’umwaka utaha wa 2023-2024.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere kandi akomeza avuga ko hari itegeko ribaha ububasha bwo kwemeza ingengo y’imari y’umwaka ndetse no gukurikirana ishyirwamubikorwa rya yo binyuze mu cyumweru cy’umujyanama ndetse na Komisiyo zitandukanye zishinzwe kugenzura uko amafaranga y’ingengo y’imari ya Leta akoreshwa ndetse akanakoreshwa neza.

Yanditswe na:

NDATEBA VALENS

PRMCO