Hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’abageze mu zabukuru

Ku itariki ya 07 Ukwakira 2025, hirya no hino mu mirenge habaye igikorwa cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abageze mu zabukuru ufite insanganyamatsiko igira iti: "Twite ku bageze mu zabukuru duharanira ejo hazaza heza h'abakiri bato, ni inkingi mu iterambere rirambye.

Ku rwego rw'Akarere, ibirori byabereye mu Kagari ka  Gashorera mu Murenge wa #Nyabinoni byitabirwa n'Umuyobozi w'Akarere wungirije Ushinzwe imibereho myiza Bwana Mugabo Gilbert n'abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Bwana Gilbert Mugabo yavuze wizihizwa mu rwego rwo, gushishikariza abageze mu zabukuru gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu, kuganira ku nshingano z’abato mu gutegura izabukuru no gufasha abakuze gushaka ibisubizo by’ibibazo bibugarije, kuzirikana abageze mu zabukuru nk’umurage ndangamuco Nyarwanda, kwimakaza ubusabane hagati y’abakiri bato n’abageze mu zabukuru.

Yavuze ko uyu munsi washyizweho kubera ko Umuryango w’Abibumbye wari umaze kugaragaza impungenge z’uko abageze mu zabukuru mu bihugu byinshi bari bafashwe nabi, batitabwaho n’abakiri bato bagomba cyangwa se bafite umukoro wo kubafasha mu zabukuru kuko baba babikeneye ku buryo bwihariye kuko imbaraga zabo ziba zigenda ziba nkeya cyane.

Nyuma y'ibirori  byabereye mu Murenge wa Nyabinoni habayeho kuremera abageze mu zabukuru aho borojwe amatungo magufi n’ubusabane.