HIZIHIJWE YUBILE Y’IMYAKA 25 IKIGO CYA CITE DE NAZARETH MBARE GISHINZWE

Ku itariki ya 06 Ukwakira 2024 Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza Bwana Gilbert Mugabo yifatanyije n'Abayobozi ba Kiliziya Gatolika, abarezi n'abanyeshuri bo muri  Cité Nazareth Mbare mu birori byo kwizihiza Yubile y'imyaka 25 ishize ikigo cya  Cité_Nazareth_Mbare gishinzwe. Ni mu birori byabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyayobowe na Antoni Kardinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, ari kumwe na Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Kabgayi, Musenyeri Visenti Harolimana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, Musenyeri Celestin Hakizimana wa Diyosezi ya Gikongoro, Musenyeri Anastase Mutabazi wabaye Umwepiskopi wa Kabgayi, na Musenyeri Smaragde Mbonyintege uri mu kiruhuko cy’izabukuru.

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye ibi birori, Visi Meya Gilbert Mugabo yavuze ko kuri uyu munsi wa Yubile y'imyaka 25, ari umunsi mwiza wo kwishimira ibyiza ishuri ryagezeho ndetse no gushimira Imana n'abantu bose bagize uruhare kugira ngo ishuri ribeho kandi neza.

Yagize ati:”Dushimire Imana ku mbuto nziza zigaragara iri shuri ryeze muri iyi myaka 25 rimaze rishizwe kandi turashimira cyane uwagize igitekerezo cyo kurishinga Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II. Uru rugo rwashinzwe ari ikigo none rwahindutse urubuga rw’amahirwe ku bana benshi, aho baherewe uburere n’izindi nyigisho nziza.” Visi Meya yavuze kandi ko iri shuri ryatanze umusanzu ukomeye mu iterambere ry'uburezi n'uburere bwiza buganisha ku kurera umwana ushoboye kandi ushobotse. Yavuze ko bishimira umusanzu Kiliziya Gatolika itanga mu ngeri zitandukanye zirimo uburezi,ubuzima, byose kandi ikabikora nta vangura.

Yasoje ubutumwa bwe akangurira ababyeyi, abarezi, abana n'abandi gukomeza gukurikiza ingamba zashyizweho na Minisiteri y’ubuzima mu rwego rwo gukumira  no kwirinda icyorezo cya Marburg n'icyorezo cy'ubushita bw'inkende.

Cité Nazareth Mbare irererwamo abana 795 harimo 720 bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye na 75 bari mu mashuri y’incuke.