Hon Depite BARTHELEMY KALINIJABO YIFATANYIJE N’ABATURAGE BO MU MURENGE WA MUSHISHIRO MU MUGANDA RUSANGE USOZA UKWEZI KWA KAMENA 2023.

Kuri uyu wa 24 Kamena 2023, ku rwego rw’Akarere, Umuganda rusange usoza Ukwezi kwa Kamena 2023 wabereye mu Murenge wa Mushishiro aho Hon. Depite Barthelemy KALINIJABO, ari kumwe n’Ubuyobozi bw'Akarere, Abajyanama b’Akarere n'Inzego z'Umutekano, n’abafatanyabikorwa batandukanye bifatanyije n'abaturage bo mu Kagari ka Matyazo, Umudugudu wa Gitwa muri uyu muganda, ahasibuwe ndetse hanacukurwa imirwanyasuri ku buso bungana na 10.7HA.

Uyu muganda rusange usoza Ukwezi kwa Kamena 2023 wabereye no mu yindi Mirenge yose igize Akarere ka Muhanga, aho Abayobozi n'abaturage bawuzindukiyemo. Uyu muganda waranzwe n'ibikorwa bitandukanye birimo guhanga no gusibura imirwanyasuri, inzira z'amazi, kubakira abatishoboye amacumbi n'ubwiherero byasenywe n’ibiza, guhanga no gutunganya/gusana imihanda n'ibiraro, gusibura imiyoboro y’amazi n'ibindi bikorwa bitandukanye bishingiye ku bumenyi bwihariye.

Nyuma y'umuganda, hose Abayobozi batanze ubutumwa butandukanye, aho Hon Depite Barthelemy KALINIJABO yagejeje ubutumwa butandukanye ku baturage bo mu Murenge wa Mushishiro burimo ubukangurambaga bwa gahunda y'Igihugu y’Isuku Hose, ijyanye n’isuku n’isukura aho abaturage bibukijwe akamaro k’isuku ndetse banakangurirwa kurangwa n’isuku no kuyigira umuco haba ku mubiri, aho bakorera n’aho batuye; gahunda ya Leta yo kwivana mu bukene ku buryo burambye ndetse no kwitabira gahunda za Leta zinyuranye zigamije kubateza imbere mu bu kungu no mu mibereho myiza yabo.

Nyuma y'umuganda rusange kandi, muri uyu Murenge wa Mushishiro kimwe no mu yindi Mirenge yose igize Akarere ka Muhanga, abaturage bibukijwe gutanga ubwisungane mu kwivuza bw’umwaka wa 2023-2024, ndetse n’uruhare rwabo mu gushyira mu bikorwa no kwesa imihigo, bakangurirwa gukumira makimbirane mu miryango hagamijwe kwimakaza   umuryango utekanye kandi uteye imbere,ndetse n’izindi gahunda zitandukanye za Leta.

Yanditswe na NDATEBA VALENS

PRMCO