HOTEL SAINT ANDRÉ KABGAYI: HATERANIYE INAMA RUSANGE Y’INAMA Y’IGIHUGU Y’ABAGORE KU RWEGO RW'AKARERE

Kuri uyu wa 29 Kanama 2022, mu cyumba cy'inama cya Hoteli Saint André KABGAYI; hateraniye Inama rusange y’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw'Akarere iyoborwa n’umuyobozi w’Akarere Madamu KAYITARE Jacqueline ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rwa Mutima w'urugo mu kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye”.

Iyi nama rusange, yari yitabiriwe na Komiseri mu Nama y’Igihugu y’Abagore, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge, abagize Komite z’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Mirenge yose ndetse n'abafatanyabikorwa batandukanye.

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge yose bitabiriye iyi nama

Iyi nama yari igamije kurebera hamwe ibyagezweho naba Mutimawurugo mu mwaka ushize wa 2021-2022, ibiteganyijwe muri uyu wa 2022-2023 n'ingamba zo kubyihutisha. Muri iyi nama, banishimiye igikombe Akarere ka Muhanga kahawe n’Intara y’Amajyepfo kubera ko kabaye aka kabiri mu kwesa imihigo ya Mutimawurugo ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo ndetse banahemba Imirenge yahize iyindi mu kwesa imihigo ya Mutimawurugo aho Umurenge waje ku isonga ari uwa Kibangu, ndetse hanabaho umuhango wo gusinya imihigo y’uyu mwaka wa 2022-2023.

Umurenge wa KIBANGU niwo wahize iyindi mu kwesa imihigo ya Mutimawurugo

Mu butumwa bw’Umuyobozi w’Akarere wari n’umushyitsi mukuru muri iyi nama, yabasabye ko umwanya wa kabiri baherutse kugira ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo udakwiye kubarangaza ngo bumve ko bageze iyo bajya, ahubwo ukwiye kubasubizamo imbaraga zo gukora cyane bagamije kurushaho kuzamura ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage

Umuyobozi w’Akarere Mme KAYITARE Jacqueline ageza ubutumwa ku bitairiye inama

 

Yanditswe na:

UWINGABIRE Dieudonné (Ag.PRO)