HUYE: MINISITIRI W’UBUTEGETSI BW’IGIHUGU YASABYE ABAJYANAMA B’AKARERE GUSHYIRA HAMWE, BAGAHARANIRA KO UMUTURAGE AHABWA SERIVISI NZIZA KANDI YIHUSE

Ibi Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Bwana GATABAZI Jean Marie Vianney yabisabye Abajyanama b’Akarere kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 11 Ukuboza 2021, ubwo yafunguraga ku mugaragaro umwiherero w’iminsi itatu w’abagize Inama Njyanama y’Akarere hamwe n’abayobozi b’Amashami na Serivisi uri kubera muri Hoteli GALILEO iherereye mu Karere ka HUYE.

 Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Bwana GATABAZI Jean Marie Vianney afungurra ku mugaragaro umwiherero w’Abajyanama b’Akarere hamwe n’abayobozi b’Amashami na Serivisi

 

Yagize ati: mukwiye gushyira hamwe, mukegera abaturage, mugaharanira ko umuturage ahabwa serivisi nziza kandi yihuse, ndetse mukanafatanya n'abafatanyabikorwa n'inzego zitandukanye gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage muri iyi manda y’imyaka itanu babatoreye. Yongeyeho kandi ko bagomba kwirinda ibyatuma batagera ku byo bemereye abaturage igihe babagiriraga icyizere bakabatora.

Minisitiri GATABAZI ageza ijambo ku Bajyanama b’Akarere n’Abayobozi b’Amashami

 

Minisitiri GATABAZI yanababwiye ko muri gahunda ya NST1 [gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi 2017-2024] hakenewe ko buri muturage agomba kuva mu cyiciro cy’ubukene yari arimo akajya ahisumbuyeho, kandi ko na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ababazwa no kumva ko hari umuturage utava mu mibereho abayemo mibi, agahindura ubuzima bwe bukaba bwiza kurushaho ndetse akagira uruhare mu bimukorerwa bigamije kumuteza imbere.’’

Minisitiri GATABAZI, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo n’Abadepite bafata ifoto y’urwibutso hamwe n’Abajjyanama b’Akarere n’Abayobozi b’Amashami

 

Umuhango wo gutangiza uyu mwiherero, wanitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Abadepite Hon. Barthelemy KALINIJABO na Hon. UWANYILIGIRA Florence ndetse n'abagize Inama y'umutekano itaguye y'Intara y'Amajyepfo

 

Muri uyu mwiherero, Abajyanama n’abayobozi b’amashami bazarebera hamwe ishusho rusange y'Akarere, amahirwe ahari, imishinga minini, ishyirwamubikorwa ry'imihigo y'Akarere ndetse n'ingamba zo kurushaho kwihutisha iterambere ry'Akarere ka Muhanga nk'Umujyi ugaragiye Umujyi wa Kigali.

 

Biteganyijwe ko uyu mwiherero w’iminsi itatu watangiye kuwa gatanu, tariki ya 10 Ukuboza 2021, uzasozwa ejo ku cyumweru, tariki ya 12 Ukuboza 2021.

 

Yanditswe na:

UWINGABIRE Dieudonné (Ag.PRO)