I MUHANGA: ABANTU BAFITE UBUMUGA BAHAWE INYUNGANIRANGINGO N’INSIMBURANGINGO.

Ku itariki ya 03 Ukuboza 2023, Umuyobozi w'Akarere Madamu KAYITARE Jacqueline ari kumwe na bamwe mu bagize Inama Njyanama, abafatanyabikorwa n'abandi bayobozi batandukanye bifatanyije n'abaturage kwizihiza umunsi Mpuzamahanga w'abantu bafite ubumuga wizihirijwe ku rwego rw'Akarere mu Murenge wa Nyamabuye.

Insanganyamatsiko y'uyu mwaka yaravugaga ngo: "Dufatanye n'abantu bafite ubumuga, tugere ku ntego z'Iterambere rirambye". Ni ibirori byatangijwe no kumurika ibikorwa by'amashyirahamwe y'abantu bafite ubumuga birimo ubudozi, ububoshyi, ibikorwa by'ubuhinzi n'ibindi.

Ibi birori byaranzwe n’ubuhamya bw’abantu bafite ubumuga bagaragaje ibyo bamaze kugeraho babikesha Leta yabahaye umwanya wo kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu cyabo. Bashimye kandi kuba bashobora kubona insimburangingo n’inyunganirangingo bakoresheje ubwisungane mu kwivuza, kuba bashobora kwiga nta mbogamizi ndetse no kuba bahabwa amahirwe angana n’ay’abandi muri serivisi zose bakenera.

NDANGIJEYEZU Helena umwe mu bafite ubumuga yashimiye ubuyobozi ku mahirwe bwagiye bushyiriraho abafite ubumuga bubafasha kwiteza imbere ati “Ndashima ubuyobozi bwiza, bwateje imbere abafite ubumuga bigatuma nabo bitinyuka bakabasha kwiteza imbere. Turashimira kandi aya matsinda Leta yadushyiriyeho ngo twiteze imbere rero turashoboye kandi abafite ubumuga bagenzi banjye batinyuke bagane ibigo by’imari biteze imbere nti basigare mu iterambere ry’Igihugu”.

Mu butumwa bwe, Umuyobozi w’Akarere KAYITARE Jacqueline yashimiye abantu bafite ubumuga batanze ubuhamya bw’iterambere bamaze kugeraho. Yashimiye kandi ubuyobozi bw’Igihugu bwashyizeho umwihariko w’ibyiciro byihariye harimo n’abantu bafite ubumuga

Yabashishikarije kubyaza umusaruro urubuga bashyiriweho bakarushaho kwiteza imbere. Yashimiye kandi imiryango abantu bafite ubumuga bakomokamo kuko yamaze kumenya agaciro kabo bakamenya ko ari bantu nk’abandi. Yasoje ashimira abafatanyabikorwa bagira uruhare mu iterambere ry’abantu bafite ubumuga, avuga ko bazakomeza gufatanya mu rwego rwo gukuraho imbogamizi abantu bafite ubumuga bahura na zo. Kuri uyu munsi, bamwe mu bantu bafite ubumuga bahawe inyunganirangingo n’insimburangingo.