IBIKORWA BY’UKWEZI KWAHARIWE IMIYOBORERE MYIZA BYAKOMEREJE MU MURENGE WA MUHANGA

Ku wa Kabiri, tariki ya 19 Kanama 2025, mu Tugari twose hakomeje ibikorwa by’Ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza byahujwe n'inteko z'abaturage, aho Umuyobozi w’Akarere Madamu KAYITARE Jacqueline n’inzego z’umutekano basuye abaturage bo mu Kagari ka Remera mu Murenge wa Muhanga.

Ubutumwa Abayobozi bagejeje ku baturage bitabiriye inteko bwibanze ku kubakangurira kwitabira ibikorwa byateganyijwe muri uku kwezi birimo; kwandika abavutse no kwandukura abapfuye, gufotora abagejeje igihe cyo gufata irangamuntu, gusezeranya imiryango ibana mu buryo butemewe n'amategeko, kwakira no gukemura ibibazo by'abaturage n'ibindi.

Abayobozi  kandi bakanguriye abagize umuryango kubana mu mahoro, kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, kwita ku isuku, kwirinda gukora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu buryo bunyuranyije n'amategeko, kwita ku mutekano, gufata neza ibikorwaremezo n'ibindi.

Muri iyi nteko kandi abaturage basobanuriwe ibikubiye mu itegeko rigenga abantu n’umuryango ndetse bahabwa umwanya wo kubaza ibibazo no gutanga ibitekerezo.