ICK YATANZE IMPAMYABUMENYI KU BANYESHURI BASAGA 1400 BARANGIJE MURI IRI SHURI

Ku itariki ya 22 Ukuboza 2025, kuri Stade ya Muhanga habereye umuhango wo guha Impamyabumenyi abanyeshuri 1411 barangije mu mashami atandukanye muri mu Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK). Ibirori byitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza Bwana Gilbert Mugabo

Uyu muhango wayobowe na Nyiricyubahiro Umwepiskopi wa Diocese ya Kabgayi Musenyeri Balthazar NTIVUGURUZWA umuyobozi w'ikirenga wa ICK. Mu bandi bitabiroye harimo; Hon. Depite UWABABYEYI Jeannette, abarimu, inzego z’umutekano, ababyeyi n’abandi bayobozi batandukanye.

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye ibi birori, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza Bwana Gilbert Mugabo.

yashimiye abarangije amasomo ku muhate, imbaraga n’ubwitange  bagize mu rugendo rw’amasomo yabo.

Yagize ati:” Uyu munsi muhesheje ishema ababyeyi n'imiryango yanyu kandi munahesheje ishema Igihugu cyanyu cyabahaye amahirwe atumye mugera kuri uyu munsi

 Yabasabye gukomeza kurangwa n’indangagaciro nziza zibereye Umunyarwanda, gusigasira ibyagezweho no gukoresha ubumenyi bungutse baharanira guteza imbere Igihugu cyabo.

Yashimiye Ubuyobozi n’abarimu ba ICK ku musanzu ukomeye bakomeje gutanga mu kurerera u Rwanda no kuba baratangije icyiciro cya 3 mu Burezi (Education).

Yavuze ko yizeye ko ICK izafungura n’ayandi mashami, bityo Umujyi wa Muhanga ugakomeza kugendwa na benshi baje kuwuhahamo ubumenyi.

Yasoje ubutumwa bwe, ashimira ndetse yizeza Diyoseze Gatolika Kabgayi ubufatanye , kugira ngo ICK ikomeze gutanga uburezi bugezweho kandi bufite ireme nk’uko bisanzwe