ICK YATANZE IMPAMYABUMENYI KU BASAGA 1000 BASOJE AMASOMO

Ku itariki ya 13 Ukuboza 2024, kuri Stade ya Muhanga habereye  umuhango wo guha Impamyabumenyi abanyeshuri 1137 barangije amasomo  mu mashami atandukanye mu Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK). Ibirori byitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'Ubukungu Bwana Bizimana Eric, Nyiricyubahiro Umwepiskopi wa Diocese ya Kabgayi Balthazar NTIVUGURUZWA, Nyiricyubahiro Musenyeri Smaragde MBONYINTEGE, Umwepiskopi wa Diocese ya Kabgayi ucyuye igihe, abarimu, inzego z’umutekano, n’abandi bayobozi batandukanye.

 

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye ibi birori, Visi Meya Bizimana Eric yashimiye abarangije amasomo ku muhate n’ubwitange bagize mu rugendo rw’amasomo yabo. Yabasabye kuba umusemburo w’impinduka mu iterambere ry’Igihugu.

Yagize ati:”Nimuze dufatanye kubaka Igihugu, ubwenge n’ubumenyi mwahawe ntimujye kubifungirana, ahubwo mubikoreshe mube umusemburo w’impinduka n’iterambere ry’Igihugu.

Yabasabye gukoresha ubumenyi bahawe bahanga udushya ndetse abasaba no kugira uruhare mu iterambere ridaheza. Yabasabye kwitonda, kurangwa n’amakenga no guhora biga kugira ngo bizabafashe kugera kure kandi heza.

Visi Meya kandi yashimiye abayobozi batandukanye, haba ubuyobozi bw’ishuri, inama y’ubutegetsi ndetse n’abarezi ku ruhare bagira mu gutanga ubumenyi bufite ireme.

 

Yagize ati:”Ndagira ngo mumfashe dushimire cyane Kiliziya Gatolika by’umwihariko Diyoseze ya Kabgayi ku ruhare yagize mu gushinga iri shuri ryabaye isoko y’ubumenyi burambye ku bana b’u Rwanda n’abanyamahanga”

Yavuze ko nk’Ubuyobozi bw’Akarere bazakomeza ubufatanye na ICK kugira ngo iri shuri rikomeze gutanga uburezi bugezweho kandi bufite ireme.

Mu banyeshuri 1137 bahawe impamyabumenyi, 997 barangije mu Ishami ry’Uburezi, 25 mu Ishami ry’Itangazamakuru n’Itumanaho, 64 mu Ishami ry’Imibanire y’abantu, ubukungu, ibaruramari n’icungamutungo, mu gihe 51 barangije mu Ishami ry’Ubumenyi mu Iterambere.