IGIHEMBWE CY’IHINGA 2023B CYATANGIRIJWE KU MUGARAGARO MU GISHANGA CYA KINYENKANDA.
Kuri uyu wa 14/02/2023, Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu Bwana BIZIMANA Eric yifatanyije n’abahinzi mu gikorwa cyo gutangiza igihembwe cy'ihinga cya 2023B ahatewe ibigori ku buso bungana na 6.5ha.
Iki gikorwa ku rwego rw’Akarere cyatangirijwe ku mugaragaro mu gishanga cya Kinyenkanda gifite ubuso bungana na 12ha gihuza Akagari ka Remera ko mu Murenge wa Nyamabuye n'Akagari ka Nganzo ko mu Murenge wa Muhanga.
Nyandwi Alfonse ni umwe mu baturage bari basanzwe bakoresha iki gishanga cya Kinyenkanda utuye mu Murenge wa Nyamabuye, Akagari ka Remera.Uyu muturage avugako n’ubwo ngo muri iki gishanga bari basanzwe bahingamo ibijumba ariko ngo kitari gitunganyije nk’uko babyifuzaga kuva kera nyamara ubu kikaba cyaratunganyijwe kandi ngo bakaba bafite icyizere ko ibigori bari guhinga bizabazamurira umusaruro ugereranyije n'uw’ibijumba bajyaga babonamo.
Nyandwi kimwe n’abandi bahinzi bahinga muri iki gishanga akomeza avugako yishimira uburyo iki gishanga kiri gutunganywa kuko babona bizabafasha kongera umusaruro wabo. Mu mvugo ye igaragaza akanyamuneza yasoje agira ati: Ndasaba ubuyobozi bwacu kutuba hafi bukajya budufasha kubona ifumbire ya Nkunganire mu rwego rwo kongera umusaruro wacu bityo natwe bikazadufasha kwiteza imbere nk’abandi bahinzi bagenzi bacu.
Muri iki gikorwa cyo gutangiza igihembwe cy’ihinga 2022/2023B, Bwana BIZIMANA Eric yakanguriye abahinzi gushyira ibihingwa byabo mu bwishingizi, guhingira ku gihe no gukoresha ifumbire y'imborera n'imvaruganda (DAP na UREA).
Yanditse na
NDATEBA Valens PRMCO