IKIPE YA AS MUHANGA YAKIRIYE RAYON SPORT MU MUKINO WA GICUTI UTEGURA SHAMPIYONA YA 2025-2026
Ku itariki ya 27 Nyakanga 2025, kuri Sitade ya Muhanga habereye umukino wa gicuti wahuje AS Muhanga n’Ikipe ya Rayon Sport. Amakipe yombi yatangiye ahura mu mikino ya gicuti mu rwego rwo kwitegura shampiyona y’Icyiciro cya Mbere 2025-2026, byumwihariko Rayon Sports inategura imikino ya CAF Confederation Cup izasohokeramo u Rwanda. Muri uyu mukino waranzwe n’ishyaka ryinshi ku mpande zombi warangiye ikipe ya Rayon Sport itsinze Ikipe ya AS Muhanga.
Ku ruhande rw’abafatana b’Ikipe ya AS Muhanga bagaragaje ko bishimiye ko Ikipe yabo yaragarutse mu cyiciro cya mbere bakaba bagiye kujya bareba imikino myinshi kandi myiza y’icyiciro cya mbere. Bishimiye imikinire y’abakinnyi b’Ikipe ya AS Muhanga imbere y’Ikipe ikomeye kandi ifite ubunararibonye, bavuga ko ubwo abakinnyi b’iyi kipe bazaba bamaze kumenyerana hagati yabo bizajya bigora amakipe kubona intsinzi imbere ya AS Muhanga.
Umwe muri aba bafana yagize ati:” Mu Mujyi wa Muhanga, ibirori nk’ibi twabiherukaga kera mu mupira w’amaguru, urabona ko abantu ari benshi barishimye, twabonye umukino mwiza, kuri twe nubwo dutsinzwe ntabwo biduteye ikibazo, ikipe yacu ni bwo ikizamuka iva mu cyiciro cya kabiri, biranashoboka ko Ubuyobozi butaragura abakinnyi bakomeye bashobora guhangana n’amakipe akomeye nka Rayon Sport. Iyi kipe mu minsi iri imbere muyitege, abakinnyi nibamara kumenyerana ndetse abayoboz ibamaze kongeramo amaraso mashya, kubona intsinzi imbere ya AS Muhanga bizajya bigorana.”
Ku ruhande rw’abatoza, umutoza wa Rayon Sport yashimye uko abakinnyi b’Ikipe ye bitwaye imbere ya AS Muhanga ndetse avuga Ikipe bakinnye itoroshye nkuko bamwe babitekereza.
Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga; Drissa Kouyate, Nshimiyimana Emmanuel “Kabange”,Emery Bayisenge, Musore Prince, Serumogo Ally, Tambwe Gloire, Niyonzima Olivier, Ntarindwa Aimable, Adama Bagayogo,Mohamed Chelly na Chadrack Bing Bello.
Abakinnyi 11 ba AS Muhanga babanje mu kibuga; Abumuremyi, Mupenzi Pacifique, Shyaka Philbert,Karema Eric, Hategekimana Bonheur,Natack Joseph,Mugiraneza Jean Claude,Paul Pondi, Tuyihimbaze Gilbert, Nishimwe Blaise na Shingiro Honore.
Umukino w’uyu munsi ukaba witabiriwe n’abagize Komite Nyobozi y’Akarere ka Muhanga, inzego z’umutekano n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.