IKIPE Y’UMURENGE WA CYEZA MU BAGABO N’IKIPE Y’ABAKOBWA Y’UMURENGE WA SHYOGWE NI YO AZAHAGARARIRA AKARERE MU MARUSHANWA UMURENGE KAGAME CUP.

Ku itariki ya 01 Gashyantare 2026 kuri Stade ya Muhanga  habereye imikino ya nyuma y’umupira w’amaguru mu marushanwa Umurenge KAGAME Cup2026 ku rwego rw’Akarere; aho Ikipe y’Umurenge wa  Shyogwe  yatwaye igikombe mu cyiciro cy’abakobwa naho Ikipe y’Umurenge wa Cyeza igatwara igikombe mu cyiciro cy’abagabo.

Iyi mikino yitabiriwe n’Abagize Komite Nyobozi y’Akarere, inzego z’umutekano n’abaturage.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iravuga ngo: "Twimakaze imiyoborere myiza turushaho kugira umuco wo guhiga no kurushanwa"

Mu butumwa bwe, Umuyobozi w’Akarere  Madamu KAYITARE Jaqueline yashimiye abaturage bitabiriye iri rushanwa, ndetse aboneraho no kubifuriza umunsi mwiza w’Intwari z’Igihugu. Yabibukije ko umuntu aba intwari akiriho ariko avuga ko imirimo umuntu akora  ari yo imugira intwari.

Yavuze ko ibikorwa by'ubutwari bikwiye kuba bizana inyungu rusange kandi ko abato n'abakuru hari icyo bakora bikagirira umumaro abandi. Umuyobozi w’Akarere kandi yibukije ko aya marushanwa yitiriwe Umukuru w’Igihugu agamije kwimakaza imiyoborere myiza no kurushaho kugira umuco wo guhiga no kurushanwa".