Imboni y’Akarere yasuye Ibitaro bya Nyabikenke n’Ikigo cy’Imyuga n’Ubumenyingiro cya Kiyumba
Ku itariki ya 24 Gicurasi 2024, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko akaba n’imboni y’Akarere ka Muhanga muri Guverinoma Ambasaderi Nyirahabimana Solina yagiriye uruzinduko rw’umunsi umwe mu Bitaro bya Nyabikenke no mu Ishuri ry’imyuga n’ubumenyi ngiro rya Kiyumba. (Kiyumba TSS). Muri uru ruzinduko, Ambasaderi Nyirahabimana yari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana Bizimana Erick.
Umunyamabanga wa Leta yagiranye inama n’Ubuyobozi bw’Ibitaro ndetse asura n’ibice bitangirwamo serivisi zinyuranye. Yashimye abakorera muri ibi bitaro abasaba gukomeza gufasha abaturage kubona serivise nziza.
Mu Kigo cy'amashuri cya Kiyumba_TSS, Umunyamabanga wa Leta yagiranye inama n'ubuyobozi bw'ishuri ndetse aganira n'abanyeshuri bo muri iki kigo. Yibukije abiga muri iki kigo ko Igihugu gishaka gutera imbere giteza imbere imyuga kandi kigaha agaciro ibyakozwe n'Abanyagihugu. Yabasabye kugira icyerekezo no kugira ubuzima bufite intego. Yashimye kuba barahisemo kwiga umwuga kuko igifite agaciro ari icyo umuntu azi gukora. Yabasabye gukomeza kurangwa n'ikinyabupfura kuko ari wo musingi wa byose.
Abanyeshuri biga muri iki kigo bashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wabahaye iri shuri. Bavuze ko uretse kuba ryaragiriye akamaro abanyeshuri batuye muri iki gice ryafashije n'abandi banyeshuri bavuka mu tundi turere tw'Igihugu kuko baza kwiga muri iki kigo.
Ishuri ry’imyuga n’ubumenyi ngiro rya Kiyumba rifite amashami arimo ububaji, ubwubatsi, ubudozi, gutunganya ibikomoka ku mpu n’Ikoranabuhanga.
Ibitaro bya Nyabikenke byubatswe mu Murenge wa Kiyumba, mu misozi miremire iri hagati y’uturere twa Muhanga, Kamonyi na Gakenke. Ni Ibitaro abaturage bahawe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, bikaba byaratangiye gukora muri Gicurasi mu mwaka wa 2025.