IMIRYANGO 20 ITISHOBOYE YAHAWE INZU YUBAKIWE KU BUFATANYE BW’AKARERE N’ABAFATANYABIKORWA
Ku itariki ya 04 Nyakanga 2025, mu Midugudu yose, habereye ibirori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 31 yo Kwibohora. Ibi birori byabanjirijwe no gutaha ku mugaragaro bimwe mu bikorwa by'iterambere byagezweho mu 2024-2025.
Ku rwego rw'Akarere, ibi birori byabereye mu Murenge wa Nyamabuye mu Mudugudu wa Gifumba, aho byabanjirijwe no gutaha ku mugaragaro amacumbi 20 yubakiwe imiryango itishoboye, imurikabikorwa ry’ibyagezweho ndetse no koroza inka abaturage batishoboye.

Ibi birori byitabiriwe na Hon.Depite Barthelemy KALINIJABO, Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere Bwana NSHIMIYIMANA Gilbert, Abajyanama b’Akarere harimo n’abagize Komite Nyobozi y'Akarere, Inzego z'umutekano, Abafatanyabikorwa n'abaturage benshi.

Mu buhamya bwatanzwe n’abaturage bahawe amazu, bashimiye cyane Nyakubahwa Perezida wahaye umunyarwanda wese agaciro.

Umwe mu bahawe inzu yagize ati:” "Maze imyaka 16 jye n’umugabo wanjye tuzerera, tuba mu nzu ziva kuko ni zo zabaga zijyanye n’ubushobozi bwacu, ubu turanezerewe bitavugwa, natwe tugiye gukora cyane turihire abana bacu amashuri kuko tubonye aho kuba haduhesheje icyubahiro, turashimira cyane Perezida wa Repubulika wahaye umunyarwanda wese agaciro.”
Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Madamu Kayitare Jacqueline, yashimiye abafatanyabikorwa b’Akarere bitanze bagatanga ubushobozi bwabo kugira ngo iyi miryango ibone aho kuba hahesheje umunyarwanda icyubahiro ndetse avuga hagiye gutangira icyiciro cya kabiri cyo kubaka izindi nzu 30. Yavuze ko uretse aya mazu 20 yubatswe mu kagari ka Gifumba, hari andi mazu 12 yubatswe n’inama y’Igihugu y’Abagore bo mu Karere ka Muhanga.
Umuyobozi w’Akarere yagize ati:”Izi nzu za Gifumba zatwaye asaga miliyoni 160frw, turashimira abitanze ngo zuzure, kuko batumye tubasha guhesha agaciro aba babyeyi babanaga n’abana babo mu buzima butaboroheye, none twishimire ko twesheje uyu muhigo".

Hon. Depite Kalinijabo Barthelemy wari umushyitsi mukuru muri ibi birori yashimye Ingabo zari iza RPA Inkotanyi zabohoye u Rwanda zigahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. Avuga ku kamaro ko Kwibohora, Depite Kalinijabo yavuze ko ari umwanya wo kwisanzura mu bikorwa by’iterambere, kugira Igihugu buri wese yibonamo nta vangura iryo ari ryo ryose, ahubwo Igihugu kigatanga amahirwe angana kuri bose.
Yakomeje agira ati:"Kwibohora ni ukwibuka igihango dufitanye n'izahoze ari ingabo za RPA Inkotanyi, baba abakiri mu nshingano, abazisoje cyangwa abatakiriho bitanze ngo u Rwanda rwongere kuba Igihugu gihesha agaciro umuturage wacyo".
Depite B.KALINIJABO yasabye abahawe amazu kuzayafata neza no gukora cyane kugira ngo biteze imbere.

Muri ibi birori, Ubuyobozi bw'Akarere bwashimiye abafatanyabikorwa bagize uruhare mu kubakira abaturage batishoboye no kubaha ibikoresho bitandukanye byo kwifashisha mu nzu bubakiwe.