IMISHINGA Y’URUBYIRUKO RUKORA MURI ECOBRIGADE RWATEWE INKUNGA YA MILIYONI 50
Kuri uyu wa 17 Ugushyingo 2021 mu Murenge wa Nyabinoni, Minisitiri w’urubyiruko n'umuco Hon. MBABAZI Rosemary yitabiriye umuhango wo gutera inkunga imishinga y'Amakoperative y'urubyiruko rukora ibikorwa byo kubungabunga icyogogo cya Nyabarongo (ECOBRIGADE) mu Turere twa Muhanga, Ngororero na Karongi
Minisitiri w’urubyiruko n'umuco Hon. MBABAZI Rosemary ageza sheki ku rubyiruko
Iyi nkunga ingana na Miliyoni 50 yatewe imishinga y'amakoperative y'urubyiruko 15 yo mu Turere twavuzwe haruguru, harimo 5 yo mu Karere ka Muhanga, mu Mirenge ya Nyabinoni, Rongi na Kibangu uyu mushinga ukoreramo
ECOBRIGADE ni umushinga ugamije guhanga imirimo mu rubyiruko binyuze mu kubungabunga ibidukikije, ukaba ushyirwa mu bikorwa ku nkunga ya Guverinoma y'u Rwanda, FONERWA, UNDP Rwanda na KOICA Rwanda.
Kuva ECOBRIGADE itangiye, imaze gutanga imirimo ku rubyiruko 3,468 rubarizwa mu Mirenge yavuzwe haruguru mu Karere ka Muhanga, kandi mu mafaranga urubyiruko rukora muri uyu mushinga ruhembwa, rukuraho ay’ubwizigame agashyirwa kuri konti z’amasibo yabo ziri muri SACCO ndetse ubu bakaba baranatangiye kubyaza inyungu ubwizigame bwabo babinyujije mu mishinga ibyara inyungu bakora
Uyu muhango wo gutera inkunga imishinga y’urubyiruko rukora muri ECOBRIGADE, wabanjirijwe n'umuganda wo gutera ibiti bivangwa n'imyaka mu materasi yakozwe n'urubyiruko muri uyu mushinga.
Mu butumwa butandukanye yahaye urubyiruko; Minisitiri MBABAZI Rosemary yibanze ku kubashimira ibikorwa byiza bakoze mu kubungabunga ibidukikije, abashishikariza gukomeza umuco wo kwizigamira ndetse anaboneraho gushimira abafatanyabikorwa bose bagira uruhare mu ishyirwamubikorwa ry'uyu mushinga. Yasoje asaba urubyiruko kandi gukoresha amahirwe bafite bakibumbira mu makoperative aho baterwa inkunga bakabona uko biteza imbere.
Minisitiri w’urubyiruko n'umuco Hon. MBABAZI Rosemary ageza ubutumwa ku rubyiruko
Iki gikorwa kandi, cyari cyanitabiriwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyepfo, Umuyobozi w’Inkeragutabara, LODA, FONERWA, UNDP, KOICA n'izindi nzego.
Yanditswe na:
UWINGABIRE Dieudonné (Ag.PRO)