INGABO NA POLISI Y’IGIHUGU BATANGIJE IBIKORWA BIGAMIJE ITERAMBERE N’IMIBEREHO MYIZA Y’ABATURAGE

Ku itariki ya 17 Werurwe 2025, Abagize Komite Nyobozi y’Akarere bari kumwe n'inzego z’umutekano bifatanyije n’abaturage mu gushyira ibuye ry'ifatizo ahagiye kubakwa ikiraro cya Magarure mu Murenge wa Rongi, mu rwego rwo gutangiza ibikorwa by'Ingabo na Polisi y'Igihugu bigamije gufasha abaturage mu mibereho myiza n’iterambere.

Ibi bikorwa by'ingabo na Polisi y'Igihugu bizamara amezi 3; bifite insanganyamatsiko igira iti:"Ubufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano mu kwizihiza Kwibohora ku nshuro ya 31 n’imyaka 25 y’imikoranire na Polisi y’u Rwanda.

Umuyobozi w'Ingabo mu Karere ka Muhanga yabwiye abaturage ko inshingano za mbere z'Ingabo na Polisi y’Igihugu ari ukurinda umutekano w'abaturage ariko ko hejuru y'izo nshingano bakora n'izindi zirimo guharanira imibereho myiza n'iterambere ry’abaturage akaba ari yo mpamvu bagiye kubaka ikiraro kugira ngo bafashe abaturage kuva mu bwigunge.

Mu ijambo rye; Umuyobozi w'Akarere, Madamu KAYITARE Jacqueline yashimiye Ingabo na Polisi bagiye kubaka iki kiraro kuko kizoroshya ubuhahirane hagati y'abaturage b‘Akagari ka Gasharu na   Nyamirambo ndetse anaboneraho gusaba abaturage kuzagifata neza.

Yasoje ashima uruhare rw'Ingabo na Polisi y'Igihugu mu guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza y'abaturage, ndetse anibutsa abaturage ko hashize imyaka 25 Ingabo na Polisi bakora ibikorwa bitandukanye bigamije iterambere n'imibereho myiza yabo birimo kubakira abatishoboye, kubaha serivisi z’ubuvuzi, kubaka ibikorwaremezo ndetse n'ibindi.

Mu mwaka wa 2010, nibwo Polisi y’u Rwanda yatangije gahunda y’ukwezi kwahariwe ibikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage byahawe izina ry’Ukwezi kwa Polisi (Police Month). 

Ni mu gihe ibikorwa by’ Ingabo z’u Rwanda (RDF) bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage ‘Army Week’, byari byaratangiye mbere gato mu mwaka wa 2009.