INTEKO RUSANGE Y’INAMA Y’IGIHUGU Y’ABAGORE KU RWEGO RW’AKARERE YATERANYE

Kuri uyu wa kane taliki ya 24 Kanama 2023, inama rusange y’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Akarere yateraniye kuri Saint Andre Hotel. Iyi nteko rusange yari ifite insanganyamatsiko ivuga ngo "uruhare rw’umugore mu kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye." Abitabiriye inteko rusange bishimiye ibyagezweho na ba mutimawurugo mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022-2023 ndetse bafata n’ingamba zizabafasha kwesa imihigo y’umwaka batangiye.

Iyi nteko rusange yitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Depite Uwanyirigira Florence, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Madamu Kayitare Jacqueline, ushinzwe imiyoborere mu nama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’igihugu Mukagasangwa Consolée, umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’Intara Kampororo Jeanne d’Arc, inzego z’umutekano n’abandi bayobozi batandukanye.

Atangiza iyi nama y’inteko rusange ku mugaragaro, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Madamu Kayitare Jacqueline yabanje gushimira Umukuru w’igihugu wahaye abagore ijambo Yavuze ko bishimira ko muri uyu mwaka abagore bakoze ibikorwa byinshi bitandukanye cyane bita ku muryango. Ibikorwa byakozwe  birimo kugabanya igipimo cy'igwingira mu bana. Yagaragaje ko hagendewe ku bushakashatsi bukorwa buri mwaka,  muri Kamena 2022 igwingira ryari kuri 31% mu Karere ariko uyu mwaka ubushakashatsi bwo muri Kamena bwerekanye ko ibipimo byagabanutse bigera kuri 19.1% , yavuze ko 99% by'abana bitabiriye ishuri abagore babigizemo uruhare, abagore kandi bitabiriye ibigo by'imari bateza imbere imiryango. Abana b'abakobwa bahuye n'ihohoterwa bafashijwe kubona ubutabera. Meya Kayitare Yagaragaje kandi ko imiryango irenga 800 yasezeranye imbere y'amategeko abagore babigizemo uruhare. Yashimiye abafatanyabikorwa bagize uruhare kugira ngo ibikorwa byakozwe bigerweho abibutsa ko urugendo rugihari abasaba gukomeza kuba hafi kugira ngo n'ibindi bikorwa bizagerweho.

Muri iyi nteko rusange, hatanzwe ikiganiro ku ruhare rw'umugore mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage. Muri iki kiganiro hagarutswe ku ndangagaciro zigomba kuranga Mutimawurugo.

Abagore basabwe kumva neza ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye birinda amakimbirane mu ngo bihatira kandi gutoza abana uburere bwiza.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inteko rusange, Depite Uwanyirigira Florence wari umushyitsi Mukuru, yabanje gushimira Umukuru w'Igihugu wahaye umugore ijambo, yashimiye kandi ba Mutimawurugo besheje imihigo mu buryo bushimishije.

Mu butumwa bwe, yakanguriye abagize imiryango kurwanya amakimbirane, kongera imbaraga mu guhangana n'ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage, yabibukije ko bagomba kurwanya ingeso mbi mu bana zirimo ubusinzi, guta ishuri, inda zitateguwe ziterwa abangavu n'izindi. Yasabye ba Mutimawurugo gushyira imbaraga mu kwibumbira mu makoperative no kwimakaza umuco w'isuku hose.

Yashoje ubutumwa bwe, abasaba kwegera no guhugura abagize imiryango, kwita ku bana b'impfubyi no kuzirikana ko gahunda ya Leta ari uko buri mwana wese agomba kurererwa mu muryango. Yabasabye kwitabira inteko z'abaturage n'umugoroba w'Ababyeyi.

Muri iyi nteko rusange imirenge yarushije indi kwesa imihigo ya Mutimawurugo yahawe ibihembo ndetse hasinywa n'imihigo mishya ya 2023-2024.