INTEKO Z'ABATURAGE, URUBUGA RWO KWIKEMURIRA IBIBAZO NO KUNGURANA IBITEKEREZO BIGAMIJE ITERAMBERE

Nk’uko bisanzwe buri wa kabiri nimugoroba; ku itariki ya 23 Nzeri 2025 hirya no hino mu Midugudu yose hateranye Inteko z’abaturage, aho Umuyobozi w'Akarere Madamu KAYITARE Jacqueline n'inzego z'umutekano bifatanyije n’abaturage bo mu Mudugudu wa Karama, Akagari  Biringaga mu Murenge wa Cyeza.

Ubutumwa abayobozi bagejeje ku baturage bwibanze ku kubakangurira kwitabira imirimo y’igihembwe cy’ihinga 2026A, guhinga ubutaka bwose bugenewe ubuhinzi no gukoresha neza igishushanyombonera cy’imikorereshereze y’ubutaka.

Bakanguriye kandi ababyeyi kujyana abana bose ku ishuri, gutanga uruhare rwabo rufasha abana gufatira ifunguro ku ishuri, kwirinda amakimbirane yo mu muryango, kwitabira uburyo bwo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko kwita ku mutekano ndetse basaba abashakanye kwirinda kubana batarasezeranye imbere y’amategeko  kuko bigira ingaruka ku mibanire y’abagize umuryango.

Nyuma y’ubutumwa bw’abayobozi batandukanye, abaturage bahawe umwanya wo kubaza ibibazo kandi no gutanga ibitekerezo bigamije iterambere rusange.