INYUBAKO NSHYA Y’ISHURI RYA SAINT ANDRÉ GITARAMA YATASHYWE KU MUGARAGARO

Ku itariki ya 14 Gicurasi Umuyobozi w'Akarere Madamu KAYITARE Jacqueline ari kumwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Barthazar NTIVUGURUZWA Umwepiskopi wa Diyoseze ya Kabgayi na Musenyeri  Smaragde MBONYINTEGE Umwepiskopi wa Diyoseze ya Kabgayi uri mu kiruhuko cy'izabukuru bifatanyije n'ubuyobozi n'abanyeshuri b'Ishuri ryitiriwe Mutagatifu André (Ecole Primaire Saint André-Gitarama) mu gikorwa cyo guha umugisha no  gutaha ku mugaragaro inyubako nshya y'ibyumba 10 by'iri shuri bifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 460. Iyi nyubako ikaba ije isanga indi nyubako y'ibyumba umunani yuzuye umwaka ushize.

Musenyeri Balthazar NTIVUGURUZWA mu butumwa bwe yashimiye abarezi ba St André GITARAMA ubwitange n’ubunararibonye bagaragaza ndetse aboneraho kubabwira ko inyubako nshya bungutse zikwiye kubafasha gutera intambwe berekeza imbere, aho kuguma aho bari.

Ati “Nimukomeze muyobore, ni cyo mbifuriza. Muyobore mu bwenge, mu buhanga, mu bwitonzi, mu mico myiza, mu kumva no kumvira, no mu gutsinda. Rwose muhore ku isonga.”

Mu butumwa bwe, Umuyobozi w’Akarere Madamu KAYITARE Jacqueline yashimye uruhare rwa Diyoseze ya Kabgayi mu gushyira mu bikorwa gahunda ya Leta yo guteza imbere ireme ry’uburezi harimo kongera ibyumba by’amashuri hagamijwe kugabanya ubucucike bw’abana n’ingendo bakora bajya ku ishuri. Yashimye uburezi n’uburere butangirwa muri iki kigo ndetse n’ubwitange bw’abarezi.

Yasoje ubutumwa bwe, avuga ko Akarere ka Muhanga kazakomeza gufatanya na Diyoseze ya Kabgayi muri gahunda zigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Ishuri ryisunze Mutagatifu Andereya rya Gitarama, ryashinzwe mu mwaka wa 2004, rikaba rifite ibyiciro bibiri harimo incuke, n’icyiciro cy’amashuri abanza.

Mu cyiciro cy’incuke iri shuri rifite abanyeshuri 311 naho mu cyiciro cy’amashuri abanza rifite abanyeshuri 1,069 bose hamwe bakaba 1,380.