ITERAMBERE RIRAMBYE RIGOMBA GUSHINGIRA KU IGENAMIGAMBI RYIZA KANDI RINOZE
Ku itariki ya 14 Gicurasi, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu Bwana BIZIMANA Eric yatangije amahugurwa yagenewe Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge n’ab’Utugari, yateguwe hagamijwe kubongerera ubumenyi ku kwandika amakuru y’irangamimerere hifashishijwe ikoranabuhanga no ku Itegeko no 71/2024 ryo ku wa 26/06/2024 rigenga abantu n’umuryango.
Atangiza aya mahugurwa, Umuyobozi w’Akarere wungirije yabwiye aba bakozi bashinzwe irangamimerere ko kwandika neza amakuru yo mu irangamimerere bifasha Igihugu gukora igenamigambi rinoze no kumenya imibereho rusange y’abaturage.
Yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda imaze gutera intambwe ishimishije mu gushimangira inzego zegerejwe abaturage mu rwego rwo kurushaho gutanga serivisi inoze no guteza imbere imibereho myiza n’ubukungu. Yavuze ko kugira ngo bigerweho hashyizweho irangamimirere rikoranye ikoranabuhanga (NCI-CRVS) rituma Leta ibona amakuru y’ibarurishamibare yuzuye, kandi ku gihe bityo aya makuru akaba agira uruhare runini mu guteza imbere politiki na gahunda by’Igihugu bishingiye ku mibare yizewe.
Yagaragaje ko ibikorwa by’irangamimerere byakorewe amavugurura ku buryo iyandikwa ry’abavuka no kwandukura abapfuye bikorerwa mu bigo mu gihe abavukiye n’abapfiriye ahatari kwa muganga bandikirwa ku biro by’Akagari n’Umurenge.
Asoza ubutumwa bwe, Umuyobozi w’Akarere yasabye abitabiye amahugurwa kuyakurikirana neza kugira ubumenyi bazavamo buzabafashe mu kunoza imirimo y’irangamimere bityo Igihugu kizagere ku ntego cyifuza.
Aya mahugurwa yateguwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu, Ikigo cy’igihugu gishinzwe irangamuntu, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare n’ Ikigo cy'Igihigu gishinzwe Ubuzima.