ITSINDA RIGIZWE NA MINISITIRI JAMES HOTH, MINISITIRI DR. IBRAHIM BOUKARY BARI KUMWE N’ABAKOZI B’UMURYANGO MPUZAMAHANGA BA ILO BASUYE AGAKIRIRO KA MUHANGA
Kuri uyu wa 17 Gicurasi 2023, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana BIZIMANA Eric yakiriye itsinda ry'umuryango Mpuzamahanga w'abakozi ba ILO rigizwe na Minisitiri Hon. James Hoth Mai na Minisitiri Dr. Ibrahim Boukary baherekejwe n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ishinzwe Abakozi ba Leta ( MIFOTRA) Bwana Gaspard MUSONERA, basuye agakiriro ka Muhanga (CPC Muhanga) gaherereye ahari icyanya cy’inganda mu Murenge wa Nyamabuye, Akagari ka Gahogo mu Mudugudu wa Gihuma hagamijwe kureba uko gakora ndetse n'uko urubyiruko n'abagore bagira uruhare mu kubyaza umusaruro ubumenyingiro bwo kubaza imbaho no gusudira.
Uru rugendo kandi rukaba rwarajyanye no kwigiranaho kugira ngo ubumenyi bagaragarijwe bazabugeze mu Bihugu baturukamo mu rwego rwo kuzamura urubyiruko n'abagore hagabanywa ubushomeri.
Perezida w’Agakiriro Bwana SIBOMANA Sylvain avuga ko agakiriro ka Muhanga gakorerwamo imirimo ijyanye n’ububaji ndetse n’ubusuderi ndetse akongeraho ko ububaji bwihariye 80% by’imirimo ikorerwamo; anavuga kandi ko aka gakiriro gakoreramo abakozi basaga Magana atanu. Perezida w’aka gakiriro akomeza avuga ko kugeza ubu igicuruzo gicishirije cy’abakorera mu gakiriro ka Muhanga kibarirwa muri Miliyoni 259.2 z’amafaranga y’U Rwanda ku Kwezi, anasaba kandi ko inyubako z’Agakiriro zakwagurwa bitewe n’umubare w’abandi bantu bafite ubushake bwo gukoreramo cyane cyane ububaji.
Abakorera muri aka gakiriro kandi bahamya ko kuva agakiriro katangira gukora hari byinshi bamaze kwigezaho mu iterambere ry’imiryango yabo ndetse bakanakangurira n’abandi kuza bagafatanya dore ko bivugira ko kahinduye ubuzima bwabo ugereranyije na mbere bataratangira kugakoreramo.
Aka gakiriro ka Muhanga katangiye gukorerwamo mu mwaka wa 2017, kubatse kuri HA 4 ariko ahangana na 2/3 ni bwo buso bwubatsweho inyubako zikorerwamo mu gihe 1/3 cy’ubuso busigaye butubatseho, harimo gukorwa ubuvugizi kugira ngo hagurirwe inyubako z’agakiriro mu gihe cya vuba.
Yanditswe na
NDATEBA Valens
PRMCO