ITSINDA RY'ABADEPITE RYIFATANYIJE N'ABATURAGE BO MU MURENGE WA NYAMABUYE MU MUGANDA RUSANGE USOZA UKWEZI KWA WERURWE 2023.

Kuri uyu wa 25 Werurwe 2023, Itsinda ry'Abadepite rigizwe na Hon. MUKAYIJORE Suzanne,Hon. MUREBWAYIRE Christine,na Hon. MUKARUGWIZA Annonciate, Ubuyobozi bw'Akarere n'Inzego z'Umutekano, bifatanyije n'abaturage bo mu Murenge wa Nyamabuye, Akagari ka Remera, Umudugudu wa Kirenge mu muganda rusange usoza Ukwezi kwa Werurwe 2023, ahatewe imigano 200 kuri Kilometero1 ku Mugezi wa Makera ndetse hanasiburwa/hanacukurwa  imirwanyasuri kuri 6.5HA.

Nyuma y'umuganda, Abayobozi batandukanye ndetse n'Abadepite, bahayahe abaturage ubutumwa butandukanye burimo ubutumwa bwa Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu bujyanye no kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubutumwa bwa Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo bujyanye no kuvana mu ngo ibikoresho by'ikoranabuhanga byataye igihe bitagikoreshwa (E-Waste), ubutumwa bwa Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu bujyanye no  gukangurira Abanyarwanda kugira umuco w'isuku n'isukura, ndetse n'ubutumwa bwa Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu bujyanye n'ingamba zo kuvana abaturage mu bukene.

Muri ubu butumwa bwahawe abaturage, Abadepite kandi bakiriye ibibazo n'ibitekerezo bagejejweho n’abaturage.

Umuganda rusange usoza Ukwezi kwa Werurwe 2023 kandi wakozwe no mu yindi Mirenge yose igize Akarere ka Muhanga, aho wibanze ku bikorwa byo kubaka no gusana imihanda n'ibiraro, kubakira abatishoboye amacumbi n'ubwiherero, gucukura no gusibura imirwanyasuri, gukora isuku n'isukura mu Midugudu y'Ibyitegererezo, gukora isuku ku nzibutso z'ahashyinguye imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n'ibindi bikorwa bigamije guhangana n'ingaruka z'imvura nyinshi hazirikwa ibisenge by'amazu n'ibindi.

Nyuma y'umuganda rusange kandi, muri uyu Murenge wa Nyamabuye kimwe no mu yindi Mirenge yose hatangijwe ku mugaragaro gahunda y'Igihugu yo gufasha abaturage kwivana mu bukene mu buryo burambye, aho abaturage basobanuriwe ibikubiye mu ngamba zo kubavana mu bukene ndetse bamwe batanga ubuhamya bw'uko biteje imbere ku nkunga ya Leta.