KABACUZI: HIZIHIJWE UMUNSI MPUZAMAHANGA W’UMUGORE WO MU CYARO
Ku itariki ya 15 Ukwakira , ni umunsi isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro. Ku rwego rw’Akarere ka Muhanga, uyu munsi wizihirijwe mu Murenge wa Kabacuzi mu Kagari ka Butare. Kuri uyu munsi, abaturage bo muri uyu murenge bifatanyije n’Umuyobozi w’Akarere Madamu KAYITARE Jacqueline, Umuyobozi w'Akarere wungirije Ushinzwe imibereho myiza Bwana Gilbert Mugabo, Abajyanama mu nama Njyanama y’Akarere, abafatanyabikorwa b'Akarere barimo Duhamic Adri, FH_Rwanda,RWAMREC, inzego z’umutekano n'abandi bayobozi batandukanye.
Uyu munsi Mpuzamahanga w'Umugore wo mu cyaro wari ufite insanganyamatsiko igira iti: "Ibidukikije: Ubuzima bwacu"
Uyu munsi Mukuru waranzwe no kumurika ibikorwa by’iterambere byakozwe n’abagore no guha abana indyo yuzuye. Ni ibirori kandi byaranzwe no kuremera ba Mutimawurugo aho, abagera kuri 22 bahawe matola zo kuryamaho, hatanzwe imashini 37 zikoreshwa mu budozi, imiryango 11 yahawe amabati 30 kuri buri muryango, ba mutimawurugo 26 bahawe inka muri gahunda ya Girinka ndetse hatangwa n'amatungo magufi.
Mu Ijambo yagejeje ku bitabiriye ibirori, Umuyobozi w’Akarere Madamu KAYITARE Jacqueline yatangiye ashimira abagize uruhare bose mu gutegura neza ibirori by’umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro, yashimiye kandi Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wahaye umugore ijambo, umugore akagira uruhare mu iterambere ry’Igihugu cye.
Umuyobozi w’Akarere kandi yashimiye abagore bagaragaje ko bashoboye bakerekana ko ari inkingi ikomeye y’umuryango n’Igihugu muri rusange.
Umuyobozi w’Akarere kandi yashimiye abafatanyabikorwa bumvise neza gahunda y’Igihugu yo gushyigikira iterambere ry’umugore. Yashimye ibikorwa bitandukanye FH Rwanda ikora mu rwego rw’iterambere ry’imibereho myiza y’umuturage by’umwihariko ku baturage b’Umurenge wa Kabacuzi, yashimiye kandi DUHAMIC ADRI, RWAMREC, urugaga rw’abikorera mu Karere ka Muhanga ndetse n’imiryango ishingiye ku myemerere.
Kuri uyu munsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro, Umuyobozi w’Akarere yasabye abagore kugira ibyo biyemeza. Yagize ati:” By’umwihariko muri uyu Murenge wacu wa Kabacuzi, ni Umurenge urimo umutungo kamere ufitiye akamaro Igihugu muri rusange. Ni ngombwa rero ko tugira uruhare mu kunoza no kubungabunga ibidukikije. Abagore ntabwo dukwiriye kwemera ko ibidukikije byacu byangizwa kuko uyu mwaka abazirikanye agaciro dufite twebwe abagore baduhaye ubutumwa ko nitubungabunga ibidukikije tuzaba tubungabunze ubuzima”. Yakomeje avuga ko ibyo abagore bashoboye ari byinshi bityo bakaba bagomba no gutanga umusanzu mu kubungabunga ibidukikije.
Yasoje ubutumwa bwe yongera kwibutsa abagize umuryango kwirinda amakimbirane, kwita ku burere bw’abana no kwirinda icyorezo cya Marburg n’icyorezo cy’ubushita bw’inkende.