KABACUZI: IMIRYANGO 20 YOROJWE INKA MURI GAHUNDA YA GIRINKA
Imiryango 20 yo mu Murenge wa Kabacuzi yorojwe inka zatanzwe ku bufatanye bw'Akarere n'Umushinga ugamije guteza imbere ubworozi bw'inka zitanga umukamo RDDP2 n’Umushinga Heifer International Rwanda.
Ni igikorwa kitabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere KAYITARE Jacqueline, Abakozi bahagarariye Umushinga Heifer International Rwanda n'abandi bayobozi batandukanye.
Abaturage bahawe izi nka bavuga ko zigiye kubafasha kubona amata yo kunywa bakirinda imirire mibi, bikazabafasha mu mibereho yabo ya buri munsi ndetse bakabasha no kwiteza imbere.
Umwe mu bahawe inka, yagize ati: “Ndashimira cyane Perezida wa Repubulika wagaruye umuco mwiza wo kugabira Abanyarwanda inka, ndashimira kandi n’abafatanyabikorwa bashyira mu bikorwa gahunda nziza ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, uyu munsi bakaba badutekerejeho bakatworoza inka. Iyi nka ije nk’igisubizo ku muryango wanjye kuko izamfasha kubona amata n’ifumbire nkabasha kwiteza imbere.”
Mu butumwa bwe, Umuyobozi w’Akarere KAYITARE Jacqueline yashimiye abafatanyabikorwa bashyigikiye gahunda y’Umukuru w’Igihugu yo guha abanyarwanda amata; hagamijwe guteza imbere imibereho myiza y’abaturage. Abahawe inka basabwe kuzifita neza kugira ngo zibagirire akamaro ndetse bazabashe no koroza bagenzi babo
Umuyobozi w’Akarere kandi yasabye abaturage gushyira hamwe, kwitabira umurimo, kwita ku isuku, kwirinda amakimbirane yo mu miryango no kwita ku burere bw’abana bari mu biruhuko.