KABACUZI : MEYA YAHUMURIJE ABATURAGE NYUMA Y’UKO UMUGABO YISHE UMUGORE WE AMUTEMYE MU MUDUGUDU WA GAKONDOKONDO

Kuri uyu wa 08 Kanama 2021; Umuyobozi w'Akarere Madamu KAYITARE Jacqueline hamwe n'inzego z'umutekano bakoranye inama n'abaturage mu Kagari ka Sholi, hagamijwe kubahumuriza kubera ibyago baraye bagize mu Mudugudu wa Gakondokondo, aho NAMBAJIMANA Védaste yishe umugore we MURERAMANA Gloriose amutemesheje umuhoro, agahita acika.

 Umuyobozi w'Akarere Madamu KAYITARE Jacqueline aganiriza abaturage

Mu butumwa butandukanye Umuyobozi w’Akarere yahaye abitabiriye iyi nama; yibanze ku kubahumuriza, ndetse abasaba kurushaho kwirinda no gukumira amakimbirane mu miryango, gutangira amakuru ku gihe hagakumirwa icyaha kitaraba, ndetse no gukomeza gufatanya n'ubuyobozi mu gushakisha uyu mugizi wa nabi watorotse kugira ngo ashyikirizwe ubutabera. Yanaboneyeho kubasaba gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid19 hagamijwe kwirinda no kurinda abandi.

Uyu mugabo w’imyaka 32 n’umugore we w’imyaka 40 bari barashakanye byemewe n’amategeko, bakaba ari bafitanye abana babiri.

Yanditswe na:

UWINGABIRE Dieudonné (Ag.PRO)