KABACUZI : V/MAYOR BIZIMANA ERIC YIFATANYJIJE N’ABAKORA MU BUCUKUZI BW’AMABUYE Y’AGACIRO MU MUGANDA WO KURWANYA ISURI

Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 04 Gicurasi 2022, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu Bwana BIZIMANA Eric yifatanyije n'abakora muri Sosiyete zikora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu Murenge wa Kabacuzi mu muganda wo guhanga no gusibura imirwanyasuri ku buso bwa Hegitari eshanu (5 Ha) ndetse no gutera ibiti hagamijwe gukomeza kurwanya isuri aho bakorera.

 V/Mayor ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu yifatanyije n'abakora muri Sosiyete zikora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu muganda wo kurwanya isuri

Nyuma y'umuganda, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu yagiranye ikiganiro n’abakora muri aya masosiyete, abasaba ko umuganda nk'uyu uba ngarukakwezi, bagakomeza kubungabunga imirwanyasuri yacukuwe ndetse anabasaba kwirinda ubucukuzi butemewe kuko buri mu byangiza ibidukikije.

 V/Mayor ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu aganiriza abitabiriye umuganda wo kurwanya isuri

 

Muri iki kiganiro kandi, yanaboneyeho kubashishikariza kwitabira gahunda za Leta zitandukanye zirimo kwishyura ubwisungane mu kwivuza 2022-2023, EJOHEZA n’izindi.

Uyu muganda wari witabiriwe n’abantu basaga Magana arindwi

Uyu muganda ni umwe mu bikorwa byo kurwanya isuri biri gukorwa mu Karere hose nyuma y’uko bitangirijwe mu Murenge wa Mushishiro na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Bwana GATABAZI J.M.V mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Werurwe 2022.Biteganyijwe ko mu Karere ka Muhanga, hazarwanywa isuri kuri hegitari zigera ku bihumbi 28.

 

Yanditswe na:

UWINGABIRE Dieudonné (Ag.PRO)