KAMINUZA GATOLIKA YA KABGAYI YATANGIJE ICYICIRO CYA GATATU CYA KAMINUZA MU BUREZI

Ku itariki ya 13 Kamena, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry'ubukungu Bwana BIZIMANA Eric yifatanyije n’Ubuyobozi bw’Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi, abarezi n’abanyeshuri mu birori byo gutangiza ku mugaragaro icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu burezi  (Master's of Education sciences).

Muri ibi birori, HABYARIMANA Daniel wavuze mu izina ry’abanyeshuri, yabanje gushimira Minisiteri y’Uburezi n’ikigo gishinzwe Amashuri Makuru na za Kaminuza bemereye ICK gutangiza amasomo y’icyiciro cya gatatu mu burezi.

Yavuze ko nk’abanyeshuri ba mbere muri iki cyiciro biyemeje kuzaba  intangarugero ku bindi byiciro bizatangira nyuma yabo.

Yagize ati:” Kwiga kuri uru rwego bisaba umuhate, ubushishozi, kwitanga no kugira indangagaciro n’amahame ndakuka. Twiyemeje kwiga dushyizeho umwete no kuba bandebereho kugira ngo tuzasoze amasomo yacu ntawusigaye inyuma kandi turi mu cyiciro cy’indashyikirwa.”

Nyiricyubahiro Musenyeri Barthazar NTIVUGURUZWA , Umushumba wa Diyozeze Gatolika ya Kabgayi akaba n’Umuyobozi w’ikirenga wa ICK yavuze ko bategura iyi gahunda bagendeye ku nama z’ikigo gishinzwe Amashuri Makuru na za Kaminuza mu Rwanda HEC. Yavuze ko bishimira ko ubwo bazaba bizihiza imyaka 25  ICK ibayeho, abanyeshuri bo mu cyiciro cya gatatu ari bazaba basoje amasomo. Yashimiye abagize uruhare bose mu gutegura imfashanyigisho zifashishwa mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu burezi, ndetse avuga ko n’andi mashami yatangiye gutegura gahunda y’icyiciro cya gatatu.

Mu butumwa bwe, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Bwana BIZIMANA Eric, yashimiye Diyoseze Gatolika ya Kabgayi ku ruhare igira mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage b’Akarere ka Muhanga, by’umwihariko mu burezi.

Ku ikubitiro abanyeshuri 33 ni bo batangiranye n’iri shami ariko ICK rirateganya kuzakira abagera kuri 56 kuko aribo bamaze gusaba kwiga muri iki cyiciro