KIBANGU: ABABYEYI BARAKANGURIRWA KWITA KU BURERE BW’ABANA BAJE MU BIRUHUKO
Ku itariki ya 24 Kamena, hirya no hino mu Midugudu igize Akarere habaye inteko y'abaturage. Umuyobozi w'Akarere Madamu KAYITARE Jacqueline ari kumwe n'inzego z'umutekano bitabiriye inteko y'abaturage mu Murenge wa Kibangu mu Kagari ka Ryakanimba mu Mudugudu wa Musekera.
Mu butumwa abayobozi bagejeje ku baturage bitabiriye inteko, babakanguriye gusigasira umuryango, kuwubungabunga no kwirinda amakimbirane. Basabwe kwita ku burere bw’abana no kubajyana ku ishuri, kwita ku myitwarire y’abana baje mu biruhuko, kugira uruhare mu kwicungira umutekano, kwirinda ubwambuzi bushukana bukorwa hifashishijwe telefone; no gutanga umusanzu w'ubwisungane mu kwivuza wa 2025-2026. Abaturage kandi bakanguriwe kwita ku murimo.
Muri iyi nteko, abayobozi bakiriye ibitekerezo ndetse bakemura n'ibibazo bagejejweho n'abaturage.