KIBANGU: HABEREYE IBIRORI BYO KWIZIHIZA UMUNSI W’UMUHIZI.

Ku itariki ya 14 Kamena, abaturage bo mu Murenge wa Kibangu bifatanyije n'abayobozi mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru w'Umuhizi ufite insanganyamatsiko igira iti:"uruhare rwanjye nawe mu kwesa imihigo"

Ni ibirori byitabiriwe na Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere Bwana NSHIMIYIMANA Gilbert, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry'ubukungu Bwana BIZIMANA Eric, abajyanama mu nama Njyanama y'Akarere,Abafatanyabikorwa b'Akarere, inzego z'Umutekano n'abandi. Muri ibi birori abaturage bifatanyije n'abayobozi kwishimira ibyagezweho, bamuritse bimwe mu bikorwa byagezweho mu buhinzi n'ubworozi, imyuga n'ubukorikori, ibikorwa bishingiye ku muco Nyarwanda n'ibindi. Muri ibi birori  imiryango 20 yorojwe inka muri Gahunda ya Girinka ndetse imiryango ijana yabanaga mu buryo butemewe, isezerana imbere y'amategeko.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibangu, Mukamutari Valerie, avuga ko umunsi w’Umuhizi mu Murenge wa Kibangu, bahigura ibyo biyemeje gukora mu gihe cy’amezi atandatu, aho bakemura ibibazo byugarije imiryango, byaba iby’ubuzima, ubukungu n’imibereho myiza.

Agira ati "Umunsi w’Umuhizi ni ingirakamaro cyane kuko udufasha kwisuzuma no guhigira ibikurikiyeho tuzakora, amezi atandatu twihaye arangiye ibyo twiyemeje byose tubigezeho, nko kwishyura Mituweli umwaka wa 2025-2026 turi ku 100%, kwishyurira umwaka wa 2026-2027 nabwo turi nko kuri 80%, kuko hari ibyiciro byishyurirwa tutarabona amafaranga yabyo".

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Muhanga wungirije  ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Bizimana Eric, avuga ko gusezeranya imiryango yabanaga itarasezeranye, biha abana umutekano ndetse bikanarinda amakimbirane yo mu miryango.

Ati: “Gusezeranya imiryango yabanaga itarasezeranye, navuga ko biyifasha gukorera hamwe kwirinda amakimbirane ndetse n’abana bakabaho bafite umutekano bakesha kwandikwa ku babyeyi babo bose.”

Mu ijambo rye, Perezida w’Inama Njyanama Bwana NSHIMIYIMANA Gilbert yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika watoje Abanyarwanda umuco mwiza wo gukorera ku mihigo.Yashimye  kandi abaturage b’Umurenge wa #Kibangu ku bikorwa by’indashyikirwa bagezeho haba mu buhinzi n’ubworozi, uburezi, guhanga no gufata neza ibikorwaremezo n’ibindi. Kuri uyu munsi kandi hatanzwe ibihembo ku bantu ku giti cyabo, Abafatanyabikorwa n’ibindi byiciro besheje imihigo mu bikorwa bitandukanye.